Airtel Rwanda
Kigali

2020: Urutonde rw’Abaperezida 10 bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:4/05/2020 17:38
0

Amafaranga ni kimwe mu bishobora kuzanira umuntu icyubahiro hano ku Isi. Akenshi abantu bose iyo bazi ko umuntu ari Perezida bahita batekereza ko afite n’amafaranga menshi. Nubwo ariko usanga uko ariko kuri, uzasanga hagati y’Abaperezida ubwabo hariho abafite amafaranga menshi kurusha abandi.



Tugiye kubagezaho urutonde rw’Abaperezida 10 bakize kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2020. Mohammed VI Perezida wa Morocco ni we rukumbi waserukiye Afrika kuri uru rutonde aho yashyizwe ku mwanya 9. Igitangaje ni uko Perezida w'Igihuguy gikize cyane ku Isi, Donald Trump ataje kuri uru rutonde kuko aba Perezida 10 barugaragaraho bamurusha umutungo.

10. Sebastián Piñera


Sebastián Piñera ni Perezida w’igihugu cya Chile, iki gihugu kikaba giherereye muri Amerika y’Amajyepfo. Afite akayabo kangana na Miliyari 2.4 z’amadolari y’Amerika.

9. Mohammed VI


Mohammed VI ni umwami w’igihugu cya Morocco, giherereye ku mugabane wa Afurika. Afite akayabo ka Miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika.

8. Hamad bin Khalifa Al Thani


Umuyobozi w’igihugu cya Qatar bwana Hamad bin Khalifa Al Thani ni we dusanga ku mwanya wa munani, akaba afite akayabo kangana na Miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika.

7. Hans-Adam II


Igikomangoma cy’igihugu cya Liechtenstein, giherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Busuwisi bwana Hans-Adam II ni we dusanga ku mwanya wa karindwi, akaba afite akayabo ka Miliyari 4 z’amadolari y’Amerika.

6. Mohammed bin Rashid Al Maktoum


Visi Perezida wa United Arab Emirates (U.A.E) bwana Mohammed bin Rashid Al Maktoum ni we dusanga ku mwanya wa gatandatu, akaba afite akayabo ka Miliyari 4 z’amadolari y’Amerika.

5. Kim Jong-Un


Perezida wa Koreya ya Ruguru bwana Kim Jong-Un ni we uza ku mwanya wa gatatu, akaba afite amafaranga agera kuri Miliyari 5 z’amadolari y’Amerika.

4. Khalifa bin Zayed Al Nahyan


Perezida wa United Arab Emirates (U.A.E) bwana Khalifa Bin Zayed al Nahyan ni we uza ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde n’akayabo ka Miliyari 15 z’amadorari y’Amerika.

3. Abdullah bin Abdulaziz Al Saud


Umwami wa Saudi Arabia, Abdullah bin Abdulaziz Al Saud ni we uza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde, akaba atunze akayabo ka Miliyari 18 z’amadolari y’Amerika.

2. Hassanal Bolkiah


Perezida wa Brunei, Hassanal Bolkiah ni we uza ku mwanya wa kabiri n’akayabo ka Miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

1. Vladimir Putin


Perezida w’igihugu cy'u Burusiya, Vladimir Putin ni we dusanga ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, akaba afite akayabo ka Miliyari 40 z’amadolari y’Amerika.

Src: www.wealthypersons.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND