RFL
Kigali

Gorilla Games yatangije uburyo bworoshye bwo gutega imikino ya Siporo na Casino aho waba uri hose igihe ushakiye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/05/2020 12:04
46


Imikino y’amahirwe yo gutega izwi nka Gorilla Games yashyiriweho abanyarwanda n’Ikigo cya Cheza Game Rwanda, yatangije uburyo bushya bwo gutega aho waba uri hose igihe ubishakiye ukoresheje Applications ebyiri bazanye ari zo 'Sportsbook App' na 'Casino App'.



Gorilla Games yashyize igorora abanyarwanda bakunda imikino, itangiza uburyo bwo gutega imikino hifashishijwe telefone. Ni umukino umwe rukumbi wemewe mu Rwanda ukinwa binyuze kuri interineti. Gorilla Games yishimiye gutangaza ko yatangije porogaramu nshya zo gutega kuri telefone mu kurushaho gufata neza u Rwanda n’abarutuye.

Gorilla Games kandi ifite ubunararibonye na serivise nziza zidasanzwe zo mu rwego rwo hejuru ziteza imbere imikino y’amahirwe ariko hagendewe ku murongo n'amabwiriza ya Guverinoma y'u Rwanda.

Imikino ya Gorilla yatangiye gukorera mu Rwanda umwaka ushize, ni iya Kompanyi ya Cheza Rwanda Games Ltd, yemewe mu mu bihugu byo mu karere ikaba ikora imikino yo gutega itandukanye binyuze kuri interineti aho usangaho imikino y’ingeri zose.

Kuri Gorilla Games wasangaho imikino isanzwe: Cyber sports, Virtual games, E-Sports n’indi y’umwihariko muri Politiki, imikino ihita ikwereka uko bimeze ako kanya (Reality shows), imikino ya Nobel Prize n’ibindi bidasanzwe.

Itangizwa rya porogaramu zombi (Casino na Sportsbook) zije mu gihe cyo gukemura ibyifuzo byinshi ku bakiriya. Abakinnyi b'imikino ya Gorilla bashoboye gukina igihe icyo ari cyo cyose, ahantu hose unyuze ku rubuga rwa www.playgorillagames.com. Kode yabo ya USSD ni *878 # ugakurikiza amabwiriza naho ubutumwa bugufi (SMS) bwoherezwa kuri 7878.  

Kuri ubu abantu bashobora kubika muri telefone zabo (To download) izi application ebyiri zashyizwe hanze ari zo Sportsbook ba Casino. Kanda kuri izi 'Links' ebyiri ziri hepfo ubashe kubika muri telefone yawe ubu buryo bushya bwo gutega imikino inyuranye aho waba uri hose n'igihe ushakiye.

Gorilla Games Android Sportsbook App (Kanda hano utunge Application ya Sportsbook)

Gorilla Games Android Casino App (Kanda hano utunge Application ya Casino)

Ubu buryo bushya bworoshya ibijyanye gutega bukanabyihutisha kandi ni uburyo bwizewe cyane. 'Links' z'izi Applications nshya twabonye haruguru, wanazisanga ku mbuza nkoranyambaga zose za Gorilla Games (Twitter, Instagram na Facebook) ndetse no ku rubuga rwabo ari rwo: www.playgorillagames.com

Muri gahunda ya Gorilla Games harimo kuba umuntu ashobora gutega ku mikino itandukanye iri kuba ako kanya (Live Betting). Gutega ukoresheje izi applications nshya za Gorilla Games, umuntu yabikorera aho ari hose kubera ikoranabuhanga ndetse no kubikuza amafaranga nabyo ni ko bikorwa.

Umuntu wamaze kwiyandikisha ntabwo yongera kwiyandikisha ukundi ahubwo binjira biba birangiye iyo yamaze kwesitara izi Applications muri telefone ye. Umuntu ashobora gushyira amafaranga ye kuri konti ye ya Gorilla Games kugira ngo abashe gutega yifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money, Airtel Money. Iyo ukina atsinze intego ye, amafaranga ye ashobora guhita ayoherezwa kuri imwe muri izi konti.


Clapton Kibonge ni umwe mu bakorana bya hafi na Gorilla Games






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerimana innocent3 years ago
    Gutega
  • niyigena jean arbert3 years ago
    ese umuntu agize ikibazo yabahamagara kuyihe number
  • niyigena jean arbert3 years ago
    mwansobanuriye uburyo nabeting kombikora bikanga mbafise amafaranga nkabura uburyo mbetinga .
  • mukunzi3 years ago
    nibyiza cyane
  • IMANISHIMWE SYLVAIN 3 years ago
    None c harya mu korera he ngo nzaze mufasha?
  • Bizima Emmanuel3 years ago
    Kubikuza amafaranga kobitari gukunda mwadufashije
  • Nsabimana joachim3 years ago
    ndimushy ndashak kuba umwe mubemerewe gukina uyu mukino wamahirwe ndimo gukora sinup (register) bakansab personal information ikibazo 1. mfit amazin abiri First and last name none barimo kunsaba middle name ntaryo mfite 2.Barimo kunsaba document number mumfashe
  • Makuza3 years ago
    Ukindi mbaza iyi app mwatanze *182*7# Niyo kubikuza cyangwa niyo kubitsa mutubwire harimo urujijo mwongere mwohereze ubutumwa bugufi bubisobanura neza ntekerezako kubikuza arukuva Kuri account ya Gorilla Games to Mobile Money naho kubitsa nukuva kuri account ya Mobile Money to account ya Gorilla Games iyi hotline *182*7# ivuga kubikuza wayishyiramo bikagaragarako arukubitsa Mudusobanurire
  • Makuza3 years ago
    Mwaramutse Bezake! Turabikuza amafaranga from Acc ya Gorilla Games to Mobile Money akagenda ariko nti tuyabone Guhera ninjoro Murebe uko bimeze mufufashe. Murakoze igitondo Cyiza
  • Giraneza Hubert3 years ago
    Ntashaka gukina imikino
  • Theo3 years ago
    Ese mwadusobanurira uburyo twabetinga dukoresheje telephone ariko mukabishyira no mucyinyarwanda kuko twese siko twumva indimi zamahanga murakoze
  • benihirwe Carine 3 years ago
    ndabakunda mukomerezaho
  • Ndayizeye oscar3 years ago
    njyewe na betinze uy umunsi tariki22/1/2021mpitamo double chance zamakipe abiri no gutsinda mpitamo amakipe abiri kuri match result uko nabihisemo niko byagenze ariko nagiye kureba nsanga ni lost kandi izo nahisemo zatsinze nimudufashe
  • STANISLAS3 years ago
    Nigute umuntu yiyandikisha agatangira gukina ko iyo nafunguye nyijyaho nkahitamo amakipe arko gushyiraho amafrw bikanga
  • Urimubenshi jean damascene3 years ago
    Tubashimiye serivise nziza mutugezaho twagirango mukosore ikibazo kiri kuba tega koreshe uryo ×878# ntabwo birigukunda ikindi gushyira amafaranga kuri konti ya gorilla ntuyabone ngo umuntu abetinge nibindi bibazo duhuranabyo bakunda kubwira external application dawuni ?
  • Tumukunde3 years ago
    Kokubikuza amafaranga byanze mwatubabariye mukabidukorera kotwategereje tugaheba gose icyokibazo mukirebeho pe twahangayitse
  • Mbonyumucyo promesse 3 years ago
    Huye
  • Nitwa Claude3 years ago
    Maze iminsi irenga itatu ndiye frw banyereka ko Ari kuri account yanjye ya gorilla games ndayabikuza nkuko bisanzwe ntegerezako yajya kuri account yanjye ya mobile mobile money ndaheba yaba kuri account yanjye ya gorilla games yaba kuri mobile money ntayariho kd byabaye kucyumweru mumfashe
  • Jean Claude3 years ago
    Ese mwatubwira niba frw twatsindiye tutazayabona tukiyakira hakiri Kare, nigute umuntu akumbura ibyo yatsindiye???? Mwabitubwira tukabimenya kuko haciye iminsi 4 yose
  • Muhire Aloys3 years ago
    ko bittinga bakambwira ko mfite turbo mode iri on. mwamfasha.





Inyarwanda BACKGROUND