RFL
Kigali

Mu byumweru 6 Dybala yapimwe ku nshuro ya kane bamusangana Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/04/2020 19:01
0


Benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi ba Juventus bakomeje gutunga agatoki Umunya Argentina,Paulo Dybala ukinira Juventus, bamushinja kutita ku buzima bwe, nyuma yuko yongeye gusanganwa icyorezo cya Coronavirus ku nshuro ya kane apimwe mu byumweru 6 gusa.



Tariki 21 Werurwe 2020, nibwo Paulo Dybala yatangaje ko we n’umukunzi we Oriana Sabatini banduye Coronavirus gusa yemeza ko bameze neza.

Nyuma yo kwandura yahise ajya kwitabwaho n’abaganga ariko uko bamusuzumye ngo barebe ko bamusezerera basanga iyi ndwara yaranze kumushiramo.

Ikinyamakuru El Chiringuito cyavuze ko Dybala yasuzumwe ku nshuro ya kane mu minsi ishize nabwo basanga agifite virus ya Corona nubwo aba adakomerewe.

Aya makuru ntiyashimishije benshi mu bakunzi ba Juventus de Turin, kuko batangaje ko Dybala ashobora kuba hari amabwiriza atitaho, andi akayica nkana bikaba aribyo bituma adakira kuko abo barwariye rimwe hashize ibyumweru birenga bibiri barakize.

Amakuru y’uko Paulo Dybala yongeye kwandura Coronavirus, yagiye hanze mu gihe mu Butaliyani biteguraga gutangira imyitozo, aho abakinnyi bari gusubukura gukora ku giti cyabo tariki ya 4 Gicurasi, guhera tariki ya 18 Gicurasi bagatangira gukorera hamwe nk’ikipe nk’uko biheruka gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Guiseppe Conte.

Dybala ni umwe mu bakinnyi batatu ba Juventus byatangajwe ko banduye Coronavirus mu kwezi gushize, abandi ni myugariro Daniele Rugani na Blaise Matuidi ukina mu kibuga hagati bo bakaba barakize.

Paulo Dybala niwe wenyine ukomeje kurwara Coronavirus  kuko abandi bakinnyi bo mu yandi makipe mu Butaliyani banduye iki cyorezo bamaze gukira.


Dybala akomeje kurwara Coronavirus, ibyumweru bibaye bitandatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND