RFL
Kigali

UEFA yatanze itariki ntarengwa ku banyamurango bayo yo kugaragaza igihe shampiyona zizasubukurirwaho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/04/2020 20:47
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA’ yamaze kumenyesha abategura shampiyona zirimo Premier League, La Liga na Serie A, ko batagomba kurenza tariki ya 25 Gicurasi bataragaragaza igihe bateganya gusubukuraho imikino yahagaze muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus.



UEFA yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru mu bihugu 55 by’abanyamuryango bayo,  nyuma y’uko mu cyumweru gishize bemeranyijwe ko amakipe azitabira Champions League na Europa League mu mwaka utaha agomba kuzaba yabikoreye.

Mu itangazo UEFA yashyize ahagaragara yasabye amashyirahamwe y’abanyamuryango gutanga gahunda yo gusubukura shampiyona bitarenze tariki 25 Gicurasi 2020.

Riragira riti “Amashyirahamwe n’abategura shampiyona bagomba kumenyesha UEFA bitarenze tariki ya 25 Gicurasi gahunda yabo ijyanye no gusubukura amarushanwa y’imbere mu gihugu, irimo itariki y’igihe imikino izatangirira n’uburyo irushanwa rizabamo”.

UEFA yasabye kandi amashyirahamwe arimo n’iryo mu Buholandi gusobanura impamvu zidasanzwe zatumye hafatwa icyemezo cyo gusesa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino imburagihe ndetse ikagaragaza amakipe azayihagararira mu marushanwa y’Uburayi y’umwaka utaha w’imikino.

UEFA yasabye ko imijyi 12 izakira EURO 2020 yimuriwe umwaka utaha, mu mpeshyi ya 2021, igomba kwemeza ko ikiteguye bitarenze ku wa Kane tariki ya 30 Mata.

Muri Shampiyona zikomeye i Burayi, iy’u Budage ni yo ishobora gusubukurwa mbere, ikagaruka tariki ya 9 Gicurasi mu gihe byakwemezwa na Guverinoma ku wa 30 Mata 2020. Mu Butaliyani, Minisitiri w’Intebe, Guiseppe Conte, aherutse gutangaza ko amakipe azasubukura imyitozo tariki ya 18 Gicurasi.

Amakipe atandukanye i Burayi yamaze gutangira imyitozo ndetse yiteguye kugaruka mu kibuga ubwo ibikorwa by’imikino bizaba bisubukuwe mu bihugu byabo.

U Buholandi n’u Bufaransa ni byo bihugu byonyine byamaze gusesa Shampiyona zabyo  kubera Coronavirus, mu gihe mu Bubiligi, umwanzuro wa nyuma uzafatwa tariki ya 4 Gicurasi 2020, gusa ariko shampiyona yo yarasojwe ndetse n’igikombe kikaba kizatangwa hagendewe uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona.


UEFA irashaka ko amarushanwa y'imbere mu bihugu arangira vuba hagategurwa umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND