RFL
Kigali

Etta umukobwa wa Jackie Chan ubana n’uwo bahuje igitsina yasabye se kutivanga mu buzima bwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/04/2020 14:58
0


Etta Ng Chok Lam umwe mu bana b’icyamamare muri Cinema mu gihugu cy’u Bushinwa no ku rwego rw’Isi Jackie Chan, ubu ari kwibera munsi y’ikiraro hamwe n’uwo babana bahuje ibitsina. Yihanije se amusaba kutivanga mu buzima bwe.



Who Is Etta Ng? 5 Things About Jackie Chan's Estranged Daughter ...

Mu mwaka wa 2017 ni bwo Etta uri gukabakaba imyaka 21 yashimangiye ko asigaye aryamana n’abakobwa bahuje ibitsina maze abyemeza ashyira hanze ifoto y’umukobwa witwa Andi Autumn w’imyaka 30 bakundana. Icyo gihe byaje kumuviramo gutukwa bikomeye n’abamuzi ndetse no gutakarizwa icyizere n’umubyeyi we.

Ubusanzwe uyu mwana w’umukobwa utajya wumvikana n’ababyeyi be bitewe nuko akora ibitandukanye n'ibyo bo bifuza, mu mwaka wa 2015 ni bwo yatangaje ko atazongera gukina Filime bitewe n'uko atifuza gukurira mu buzima nk'ubwa Se wamubyaye, Jackie Chan.

Who Is Etta Ng Chok Lam (Jackie Chan's Daughter)? Is She Really ...

Uyu mukobwa uherutse gutangaza kandi ko nta kazi akigira, ko ahubwo asigaye yibera munsi y’ikiraro nk’inzererezi, ndetse ngo n’ababyeyi be nta kintu bifuza kumufasha kandi bafite ubushobozi.

Eng Etta ni umwe mu bana ba Jackie Chan yabyaye, amubyaranye ku ruhande na Elaine Ng, wabaye Nyampinga ku mugabane wa Aziya mu 1990. ndetse akaba asanzwe na we ari umukinnyi wa filime ukomeye cyane muri Hong Kong.

Jackie Chan ubarirwa mu mutungo wa Miliyoni $395 z’Ama Dollar si we gusa yabyaye kuko afite undi mwana w’umusore witwa Jaycee Chan yabyaranye n’undi mugore wo muri Taiwan, ubwo yari afite imyaka 35.

La hija del actor Jackie Chan se casó con su novia a principios de ...

Etta Ng Chok Lam, rero ubana n'umukobwa mugenzi we Autumn, ashimangira ko we ubu Se asa n'uwamwanze kandi ko yumva ubutinganyi atabureka n'ubwo butera isoni ababyeyi be, bityo ubu nta kifuzo afitiye Se ntanashaka ko amwinjirira mu buzima. Yongera kwandika kuri Instagram yifashishije ifoto ye n’iya Autumn ati”Ntakiruta urukundo wabona ku Isi, urukundo buri teka ryose ruratsinda….”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND