RFL
Kigali

Rubavu: RIB yataye muri yombi umuyobozi w'Akagari watse umuturage 25,000Frw ngo yubake korotire y’inzu abamo nta ruhushya

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/04/2020 14:09
0


Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Sentwali David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka umuturage indonke ya 25,000Frw ngo yubake korotire y’inzu abamo nta ruhushya.



Iby’uyu muyobozi w’Akagari ka Gikombe ukunze gushinjwa kwaka abaturage indonke y’amafaranga byamenyekanye ubwo umuturage witwa Mugwaneza Justine w'imyaka 30 y'amavuko yatangaga amakuru kuri RIB avuga ko akomeje gusabwa amafaranga n’uyu muyobozi ariko akabinyuza ku muyobozi w’umudugudu wa Rebero witwa Gasore Viateur.

Mu gusobanura iki kibazo, Mugwaneza Justine wasabwe amafaranga yabwiye RIB ko Sentwali David yamuhozaga ku nkeke amusaba kuzuza amasezerano bagiranye cyangwa agasenyerwa. Justine wakanzwe no kuba azasenyerwa yahisemo kuba amuhaye ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 RW) mu buryo bwo kumugabanyiriza uburakairi.

Sentwali David bivugwa ko adakunze kwigaragaza cyane iyo ari kwaka abaturage amafaranga, yahise asaba uyu muturage kujyana aya mafaranga ku mukozi wa MTN ucuruza ama-unite witwa Ahishakiye James nawe akayamugezaho. Nk’uko Justine Mugwaneza yabitangarije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageze kuri uyu Ahishakiye amuha ibihumbi icumi (10 000 RW), bayoherereza Sentwali David ndetse ababwira ko yamugezeho.

Kugeza ubu uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe yafunguriwe Dosiye ndetse n’iperereza rikaba rikomeje kugira ngo azashyikirizwe ubutabera nk’uko InyaRwanda.com twabitanagarijwe na Muhoza Marie Michelle Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND