RFL
Kigali

Icyamamare Idris Elba yifuza ko hajya bahabo icyumweru ngarukamwaka cy’akato hibukwa COVID-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/04/2020 16:23
0


Nyuma yo gukira icyorezo cya Coronavirus, umukinnyi wa Filime akaba n’umuhanzi, Idris Elba, atekereza ko abantu bagomba kumara icyumweru kimwe bari mu kato hibukwa uburyo icyorezo cya Coronavirus cyahungabanije Isi.



Uyu mukinnyi wa wa filime  w’Umwongereza, ni umwe mu byamamare ku Isi byanduye icyorezo cya Coronavirus bwa mbere. Muri Werurwe 2020 yatangaje ko yasanzwemo Coronavirus mu gihe nta bimenyetso yari afite.


Elba yaje kujya kwa Muganga birangira akize icyi cyorezo, atangaza ku mbugankoranyambaga ko ameze neza hamwe n‘umugore we, Sabrina Dhowre.

Mu kiganiro n’ ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Elba  ahamya ko kwandura virusi byahinduye ubuzima bwabo kandi hari byinshi bize mu buzima, bavuga ko  kandi ubwandu buteye ubwoba”.

Yungamo ati “Byakabaye byiza abantu bose batekereje ko habaho icyumweru ngarukamwaka cyo kwishyira mu kato hibukwa iki gihe Coronavirus yahungabanyije Isi ubwoba bugataha mu bantu bose b’ingeri zose kuri uyu mu bumbe w’Isi”.


Ku bantu bavugaga ko umuntu apfa umunsi wageze, Elba we siko abihamya, ashimangira ko iki cyorezo cyagutwara ntanteguza kandi wakirinda iminsi ikicuma. Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko ufite abana 2, ari mu bagabo bakurura igitsinagore kurusha abandi ku Isi.

Elba, wamamaye muri Filime zitandukanye zirimo nka, Luther, The dark tower, The mountain between us n’izindi. Amakuru avuga ko we n’umugore we Dhowre bagizwe Ambasaderi w’umuryango w’abibumbye bafatanyije n’ikigega mpuzamahanga cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi gutangiza ikigega gishya cya miliyoni 40 z’amadolari yo gufasha abahinzi mu cyaro mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.


Independent itangaza ko aba bombi (Elba n’umugore we Sabrina) bakize Coronavirus bari muri New Mexico, ariko bakaba bateganya gusubira i Londre mu Bwongereza igihe indege zizaboneka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND