RFL
Kigali

COVID-19: Ibikubiye mu ibaruwa ifunguye Intiti z’Afurika zandikiye Abayobozi b’uyu mugabane

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:21/04/2020 22:35
0


Intiti ndetse n’Abanditsi bakomeye bagera ku 100 basinye ku Ibaruwa ifunguye —yasomwa na buri wese—yagenewe Abayobozi b’umugabane w’Afurika, isaba ko bakwiriye gufata iki gihe cya Coronavirus nk’umwanya nyawo wo gushyiraho impinduka.



Muri iyi baruwa, batangira bagaragaza ko iki cyorezo ya Covid-19 giteje impagarara umugabane w’Afurika. Ibyo, bakaba babiheraho bagasaba ko abantu bahuriza hamwe imbaraga mu kuyihashya, ndetse no kugabanya ingaruka yazateza.

Nk’umutingito, iyi ndwara y’icyorezo; Covid-19, iteye impungenge zo guhungabanya ireme ry’ibihugu ndetse n’izindi nzego bigaragazwa ko zitari zisanzwe zinashoboye.

Mu ngero, bagaragaza ko nk’urwego rw’Ubuzima, ndetse no mu bushakashatsi bw’ibanze ko hashorwamo amafaranga make, ngo mu gihe hariho habaho icungamutungo ritanoze, ndetse no gushyira imbere iyubakwa ry’imihanda ndetse n’ibibuga by’indege hirengagijwe imibereho myiza y’abantu—abaturage.

Muri iyi baruwa twavuga ko ifite ibice batatu, izi ntiti zo muri Afrika zigaruka ku ngingo igaragaza ko hakwiye kubaho imiyoborere irimo impuhwe. Ibi, biri mu cyiswe ‘Necessity to govern with compassion’.

Ishyirwaho rya gahunda z’umutekano zigamije gukumira ndetse no kugenzura abantu muri ibi bihe bya covid-19—ahanini bavuga ko zikurwa mu bihugu by’amahanga,.

Bagaragaza ko ibihugu byinshi muri Afurika byashyizeho gahunda zo guhagarika ibikorwa bisanzwe ku baturage babyo, ubirenzeho agahanwa. Bati, "Urenze ku mahame yo kuguma mu rugo, ahura n’ibihano bya Polisi".

Bakomeza bagaragaza impungenge z’uko niba muri iyi gahunda ya Guma mu rugo hari ababasha kuba bakomeza imirimo yabo mu ngo zabo, ubwo biba bisobanuye ko abari basanzwe batunzwe n’imirimo iciriritse bagiye kubaho ubuzima busa nk’igihano.

Izi ntiti, zikomeza zisaba aba bayobozi b’Afurika ko bakwiriye kuzirikana ko hari ikibazo karande cy’ibura ry’imirimo ndetse n’ubuke bw’imishahara biranze abaturajye benshi b’uyu mugabane.

Mu gice gisoza iyi baruwa, bongera gusaba ko hagakwiye gushyirwa imbaraga muri gahunda ya Pan-Africanism. Bongera gushishikariza inzego z’imiyoborere gushyira imbaraga mu gukorera hamwe, mu nzego nk’iz'ubuzima, ubushakashatsi, ndetse n’ibindi.

Basaba ko kandi ibikorerwa byose mu mavuriro n’ibitaro ko bikwiye kuzamurirwa urwego, kugira ngo binashobore kuba byafasha buri wese abashe kwitabwaho binoze hano muri Afurika—atarinze kujya hanze. Iyi baruwa ni iyo kwibutsa ko umugabane w'Afurika ukwiye gufata ahazaza hawo mu biganza byawo, ndetse no gushaka ibisubizo birambye.

Mu gusoza, iyi baruwa yibutsa ko Umugabane w'Afurika ufite ibikoresho bihagije, ndetse n' abakora--abantu--bubaka ubukungu busangiwe, mu buryo buringaniye ndetse hakabaho no guhana agaciro.

Imikorere igayitse ya politiki, ndetse no gutwara umutungo kamere bikorwa n'amahanga bavuze bidakwiye gukomeza kuba urwitwazo rwo kudakora inshingano uko zikwiye. Hakenewe impinduka.

Src: africanarguments.org








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND