Airtel Rwanda
Kigali

Ibihugu 5 bikize ku Isi byatanze agera kuri Miliyari $11.5 yo gufasha ibihugu bikennye muri ibi bihe bya Covid-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/04/2020 9:51
0

The International Monetary Fund (IMF) yakiriye inguzanyo yo gufasha ibihugu bikennye muri iki gihe cy'izahara ry’ubukungu kubera Coronavirus. Muri Miliyari $17 zikenewe n'iki kigo kimaze kubona agera kuri Miliyaridi $11.5 angana na 70% by’akenewe. Aya yose yatanzwe n’ibihugu 5 gusa.



Mu gihe Isi yose yazahajwe na Covid-19 hari ibihugu byari bisanzwe n’ubundi bifite ubukungu bugerwa ku mashyi, ibi rero nta wundi wo kubirengera usibye Ikigega Gishinzwe Imali ku Isi ”The International Monetary Fund (IMF)”.

Nk'uko Madame Kristalina Georgieva uyobora iki kigo abitangaza, iki kigega kirajwe ishinga no gushaka amafaranga yo kugenera ibihugu bifite amikoro macye ngo nabyo bibone uko bifasha ababituye bari mu kaga muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo. Iki kigo cyakiriye inguzanyo ingana na Miliyari $11.5 angana na 70% by'akenewe avuye mu bihugu bitanu ari byo; United Kingdom, France, Canada, Australia na Japan.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bwizeye ko 30% by'amafaranga abura ngo bagere ku ntego y'ayo bakeneye, bizeye ko bazayabona kandi vuba. Kristalina Georgieva yavuze ko hari n'ibindi bihugu bigiye kujya bigoboka ibihugu bikennye bitagombeye ko amafaranga aca muri iki kigo. Aha yavuzemo igihugu cy’u Budage cyiyemeje gutanga agera kuri Miliyoni $600, ibi bikaba bitanga icyezere ko bizagenda neze cyane.

Src:business insider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND