RFL
Kigali

Abanyeshuli ba Kaminuza; AUCA, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic, UTAB, CHUR bemerewe kwigira kuri internet y’ubuntu ya MTN

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/04/2020 15:10
0


Minisiteri y'uburezi irashimira ibigo by’itumanaho bitari guhwema kuyiba hafi mu gufasha abanyeshuli kugera ku mbuga ziriho amasomo nta kiguzi. Tariki 18 Mata 2020 ni bwo iyi minisitiri yashimiye MTN kubera kwemera ko abanyehsuli bo muri izi kaminuza; AUCA, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic, UTAB, CHUR bazajya biga nta kiguzi.



Mu gihe hirya no ku hino ku Isi amashuli afunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, zimwe muri za kaminuza, amashuli yisumbuye ndetse n’abanza bari gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga. Gusa ku rundi ruhande, mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y'amajyambere byiganjemo imiryango itishoboye, ikibazo cya murandasi kiri gukomeza kuba ingorabahizi.

Nyuma y'uko ibi bije, Minisiteri y'uburezi mu Rwanda yafashe iya mbere isaba ibigo by'itumanaho bya hano mu Rwanda ko byashyiraho uburyo abanyeshuli bazajya bakoresha murandasi y’ubuntu mu rwego rwo guterana ingabo mu bitugu muri iki gihe cya gahunda ya 'Guma mu rugo' mu kwirinda covid-19. Gahunda yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga irareba abanyeshuri mu byiciro byose yaba abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020 ni bwo Minisiteri ifite mu nshingano uburezi ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko ishimira ikigo cy’itumanaho cya MTN ku bwo kuyemerera ko izi kaminuza; AUCA, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic, UTAB, CHUR zigiye kujya zikoresha uburyo bwa E-Learning hakoreshejwe murandasi y'iki kigo nta kiguzi.    


Iri tangazo Minisiteri y’uburezi yaritanze rikurikirwa n'iry'uko bashimira MTN, Airtel na RURA ku bw'igikorwa cy'uko abana biga mu mashuli abanza ndetse n'ayisumbuye bagiye kujya bakora isuzumabumenyi binyuze kuri telefone iyo ari yo yose nta murandasi isabwe. Basabwa kunyura kuri *134#.

Kanda hano umenye uko wabazwa ukoreshe telefone

Abanyeshuri biga muri izi kaminuza zose twavuze haruguru, amasomo abageraho binyuze ku mbuga (websites) ya buri kaminuza noneho umunyeshuli akajya ahanditse E-learning agakurikiza amabwiriza. Naho kubiga mu mashuli abanza ndetse n’ayisumbuye banyura ku rubuga elearning.reb.rw. 

Iyo umunyeshuli ageze kuri uru rubuga ahita abona ahantu hejuri handitse no logged in agahita ahakanda bakumusaba kuzuza imyirondoro ubundi akagera ku masomo. By'umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo bari no gukurikira amasomo kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda n'ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

Minisiteri y'Uburezi ivuga ko ku zindi kaminuza zitari zahabwa uburenganzira bwo gukoresha murandasi y’ubuntu hari ibyo zikiri gutunganya ngo babone kuziha uburenganzira ariko ngo vuba hafi yasoze biraba byageze kuri za kaminuza zose.

Mitwa Karemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko gutera inkunga uburezi bw'u Rwanda ari ikintu kibashimisha cyane. Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda yavuze ko uburezi ari VISA y'urugendo rugana kuri Ejo Heza. Yibukije abantu ku 'Guma mu Rugo' mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.


MTN ivuga ko ari ishema gutera inkunga uburezi bw'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND