RFL
Kigali

MINEDUC: Abanyeshuli biga mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye bashyiriweho uburyo bwo kubazwa hakoreshejwe telefone

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/04/2020 0:21
0


Minisiteri ishinzwe uburezi (MINEDUC) mu Rwanda yashyizeho uburyo bufasha abanyeshuli bwo kwisuzuma hakoreshejwe telefone. Abanyeshuli bo mu mashuli abanza benshi bari gukurikira amasomo binyuze kuri Radio ndetse na Television, bashyiriweho gahunda yo gukora imyitozo binyuze kuri telefone.



Mu gihe abantu bose ku Isi bari gusabwa gukorera mu rugo ndetse n'amashuli yose agafunga mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, hari kaminuza ziri gukoresha uburyo bwo kwigira kuri murandasi. Izo bitari gukundira zitegerejeko iki cyorezo gihosha intambara cyashoye mu batuye Isi ngo basubukure ibikorwa by'amasomo.

Isuzuma rya MINEDUC rikorwa binyuze kuri *134#

Ku ruhande rwa MINEDUC ntabwo bazuyaje nyuma y'uko bashyize amasomo ku mbuga zikorera kuri murandasi bakaza gusanga bigoranye kuri bamwe aho benshi badafite ibikoresho. Ababifite nabo babuze murandasi ndetse n’iy'ubuntu yashyizweho ikaba idakora neza hakiyongeraho imbuga ziriho aya masomo zikora neza biringaniye.

Iyi minisiteri mu minsi ishize ni bwo yazanye uburyo bwo kwigisha abanyeshuli binyuze ku ma radiyo ndetse n’amateleviziyo. Nyuma y'uko iyi minisiteri ibonye ko bigoranye ko abana bamenya niba ibyo bumvise kuri radio cyangwa bakurikiye kuri televizyo byumvikanye yahisemo gukorana n’ibigo byitumana byo mu Rwanda hashyirwaho uburyo bwo bworohereza abana gukora isuzuma hakorehejwe telefone.

Umunyeshuli azajya akora iri suzuma anyuze kuri *134#. Ibi iyo birangiye ahita abona ahantu hamujyana mu cyiciro agomba guhitamo amasomo ashaka kwiga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND