RFL
Kigali

Perezida wa FIFA yavuze ku hazaza h’umupira w’amaguru wahagaritswe na Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2020 12:13
0


Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ Gianni Infantino, yatangaje ko bizagorana ko ibikorwa by’umupira w’amaguru bitagizwa hakiri kare kubera ko icyorezo cya Coronavirus gikomeje umuvuduko uri hejuru mu guhitana umubare munini mu bihugu bitandukanye ku Isi.



Infantino yemeza ko gusubukura ibikorwa by’imikino hakiri kare byaba bitarimo gushyira mu gaciro.

Yagize ati: "Byaba birenze kudashyira mu gaciro guhatira amarushanwa gusubukura niba ibintu bitarimo umutekano n’ubwisanzure bwuzuye".

"Niba umupira w’amaguru ushobora kunganira iterambere rya muntu mu buryo butandukanye kandi buri wese akabigiramo uruhare, kandi agashyira imbere uko ibintu bimeze ku Isi kurusha we ku giti cye, nizeye neza ko ejo hazaza hacu hashobora kuba heza kurusha mu gice cyacu gishize, Kandi tuzaba twiteguye neza kurushaho ibyo tuzahura nabyo mu bihe biri imbere".

Gianni Infantino kandi yanavuze ku gice cy’ubukungu kitifashe neza muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ko ibikorwa by’imikino by’injirizaga amakipe byose byahagaze.

Binyuze mu buryo bw’amashusho, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yageneye ubutumwa  amashyirahamwe 211 yibumbiye muri iyi mpuzamashyirahamwe, yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ubukungu ari kimwe mu bintu bitatu byihutirwa FIFA igiye gukoraho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe mupira w’amaguru.

Yagize ati“akazi twakoze mu myaka ine ishize katumye kuri ubu muri FIFA duhagaze neza mu bijyanye n’ubukungu, gusa amafaranga dufite si aya FIFA ni ay’umupira w’amaguru bityo dukeneye gutekereza icyo gukora kuko biri mu nshingano zacu.”

Infantino akaba yatangaje ko kugeza ubu hatangiye gukorwa inyigo y’ingaruka Coronavirus yagize ku mupira w’amaguru kugira ngo harebwe neza icyo hakorwa n’uburyo haba hari amashyirahamwe yafashwa mu bijyanye n’ubukungu.

Aha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ikaba  igiye guhabwa 475 000 000 Frw mu gukomeza guhangana n’ingaruka za Coronavirus.


Gianni Infantino yavuze ko FIFA iri gutegura uburyo igiye gufasha abanyamuryango guhangana n'ingaruka za Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND