RFL
Kigali

Miss Naomie, Byiringiro wa APR FC n’abandi bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation Kwibuka abana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2020 20:45
0


Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, umukinnyi Byiringiro Lague wa APR FC ni bamwe mu bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ubwo yibukaga abana n’ibibondo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Igikorwa cyo Kwibuka abana n’ibibondo cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 09 Mata 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba za Leta zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Ni ku nshuro ya 10 Ndayisaba Fabrice Foundation yibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa kandi igeza no mu mashuri. 

Ni mu gihe ari ku nshuro ya 26 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gice cy’amezi atatu gusa.

Nk’ibisanzwe Ndayisaba Fabrice Foundation yifatanya na ba Nyampinga muri iki gikorwa cyo Kwibuka. Miss Nishimwe Naomie yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abandi Kwibuka abana bishwe. 

Avuga ko ari igikorwa giha agaciro kandi cyikazirikana abana bambuwe ubuzima. Yavuze ko urubyiruko ari rwo mbaraga zo kubaka Igihugu kandi ko bakwiye kwigira ku mateka bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ibarizwamo abana, urubyiruko n’ababyeyi. Byiringiro wa APR FC, we yasabye Abanyarwanda kwibuka biyubaka ntibaheranwe n’agahinda kandi bakarwanya buri wese upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira kubaka igihugu cyiza.

Dusingizimana Eric umukinnyi wa Cricket, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 urubyiruko rukwiye gusigasira ibyagezweho. Ati “Nk’urubyiruko twese hamwe dukomeze kwiyubakira igihugu dusigasira ibyagezweho, gushyira hamwe ni byo bizadufasha kugera ku iterambere twifuza nk’Abanyarwanda.”

Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango, yasabye abana n’urubyiruko kusa ikivi cy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati:

NFF turibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 dushishikariza abana ndetse n’urubyiruko gukomera bakibuka ko hari bagenzi banyu mwari kuba muri kumwe muri ibi bihe ariko bakaba batakiriho. Bibatere imbaraga, kandi mukorane umwete n’umurava mufite icyizere cyo kuzababona kuko bapfuye ari abaziranenge.

Abandi bantu bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation harimo Ntamakemwa Remy umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya Ibuka ku rwego rw’Igihugu, aho akorera muri Avega Agahozo, Murebwayire Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro n'abandi.

Miss Nishimwe Naomie yasabye urubyiruko kubaka u Rwanda rushya bahangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Umukinnyi Samuel Eto'o yagize uruhare mu ishingwa rya Ndayisaba Fabrice Foundation

Umwaka ushize Miss Nimwiza Meghan yifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation kwibuka abana bishwe muri Jenoside

Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango yasabye urubyiruko kusa ikivi cy'abana n'ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND