RFL
Kigali

Ibyago ku bakoreshaga urubuga rwa ZOOM mu gukora inama

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/04/2020 17:35
1


Zoom ni urubuga rumaze kuba ubukombe mu gukoreshwa n’abakora Inama n'abandi bashaka kuganira ari benshi kandi batari kumwe. Muri iyi minsi abantu bari kwirirwa mu ngo, uru rubuga ruri gukoresha cyane aho kuva muri Gashyantare kugeza muri Werurwe rwavuye ku bantu bangana na Miliyoni 10 rugera kuri Miliyoni 200 kubera Covid-19.



Zoom yashinzwe na Eric Yuan ahagana mu 2011 rukaba rukoreshwa mu gusangira ibitekerezo imbona nkubone hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Rwanda Information Society Authority (RISA iraburira abanyarwanda ibasaba guhagarika gukoresha uru rubuga Zoom.

Uru rubuga rwari ru gukoreshwa na benshi muri iyi minsi, ruri gukemangwa kuko umutekano warwo ari mucye cyane nk'uko ubuyobozi bw’ikigo cya Rwanda Information Society Authority (RISA) bwabitangarije The New Times. Ubuyobozi bw’iki kigo buraburira abanyarwanda kwitondera gukoresha uru rubuga kuko umutekano w'ibyo barukoreraho utizewe.

Umuyobozi wa RISA’ Innocent Bagamba Muhizi’ yagize ati "Twahagaritse gukoresha zoom ndetse n’ibindi bigo twabigira inama yo guhagarika gukoresha uru rubuga”. Yunzemo agira ati "Uru rubuga rwari rusanzwe rukora neza, gusa ubu birasa n'ibitari kugenda neza, igihari ni ugutegereza kugeza ibibazo uru rubuga rufite bicyemutse”.Uru rubuga rwari rumaze kuba nta macyemwa, gusa magingo aya benshi nta cyizere bacyirufitiye. Imbuga nkoranyambaga nyinshi zikunzwe kuvugwaho ibibazo byo kugurisha amabanga y’abakiriya bazo ndetse hari n’igihe abantu bazikoresha baba ibicuruzwa byazo. Ibi uko bikorwa ni uko ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bagirana amasezerano n’ibigo byamamaza noneho bakajya bereka ibicuruzwa ba bantu bakoresha za mbuga baba babishaka cyangwa batabishaka.

Urubuga rwa Zoom bivugwa ko hari n’igihe rujya ruvangira cyangwa rurogoya abakiriya barwo nko kuba waba uri kurukoresha ukajya kubona itangazo ryamamaza filimi z’urukozasoni zije imbere yawe, ibi nabyo biri mu biri gutuma rucyemangwa.

Bwana Innocent yagiriye inama abanyarwanda muri iki gihe baba bari gukoresha izindi mbuga zikora nka zoom mu gihe baba bashatse gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe abantu biheje baguma mu rugo. Zimwe mu zo yavuze harimo: signal, skype, facetime na Google hangouts.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zoom app3 years ago
    Nagpur





Inyarwanda BACKGROUND