RFL
Kigali

Scillah yasohoye amashusho y’indirimbo itanga ihumure, avuga impamvu yahinduye amazina-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2020 16:24
0


Umuhanzikazi Scillah ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ihumure”, yubakiye ku butumwa buhumuriza Abanyarwanda n’inshuti muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Scillah yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo ifashe Abanyarwanda muri iki gihe bibuka banazirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana. 

Scillah yagize ati “Indirimbo nayise ihumure kubera ko irimo amagambo ahumuriza uyumva wese ufite umutima uhangayitse, ubabaye cyangwa wihebye igamije kumuhumuriza.”

Uyu mukobwa azwi na benshi ku izina rya Princess Priscillah. Ni izina yakoresheje akiri mu Rwanda ndetse agiye no muri Amerika ararikomezanya nk’izina ry’akazi k'umuziki. 

Yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kurihindura ahanini bitewe n’uko benshi mu bafana be batoroherwaga no kurivuga ahitamo gukoresha Scillah kuko ari ryo ryorohera benshi.

Ati “Izina ntiryahindutse cyane, ni inyuguti za mbere z’izina ryari risanzwe zakuweho. Nasanze ryorohera (Scillah) abantu ari ryo risigaye ribabangukira (abafana) mpitamo kurigumana.” 

Muri iyi ndirimbo Scillah aririmba avuga ko nyuma y’ibihe bikomeye abona umucyo n’ihumure kandi ko ubuzima bukomeje nta nkomyi.

Avuga ko ibyiza biri imbere kandi ubuzima ari bwiza. Yumvikanisha ko hakiri ibyiringiro “Muhumure, akira ihumure, nimuhumure.” 

Scillah yavuze ko yari amaze igihe kinini acecetse asoma ubutumwa bw’abantu n’ibitekerezo bitandukanye bamubaza ibyo ahugiyemo.

Ati “Igihe nafashe cyari icy’ingenzi kandi ni ingirikamaro ku rugendo rw’ubuhanzi bwanjye byatumye ndushaho gukora ibirenze ku byo nakoraga.” 

Yashimye abafana be bamutegereje bakomeje kumushyigikira. Yavuze ko agarukanye imbaraga zisumbuyeho kandi ko afite icyizere cy’uko hari abiteguye gukomezanya nawe urugendo.

Scillah azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Warandemewe’, ‘Biremewe’, ‘Icyo mbarusha’, ‘Nta cyadutanya’ yakoranye na The Ben n’izindi.

Umuhanzikazi Scillah yasohoye amashusho y'indirimbo ihumuriza muri igihe


Scillah yahinduye izina ntakitwa Princess Priscillah ku mpamvu zo gufasha abafana be

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IHUMURE" YA SCILLAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND