RFL
Kigali

#Kwibuka26: Abahanzi na ba Nyampinga batanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2020 14:52
0


Abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ab’indirimbo zisanzwe (Secular), ba Nyampinga n’ibisonga batanze ubutumwa bw’ihumure bifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu, isiga ibikomere mu mitima ya benshi.

“Kwibuka Twiyubaka” ni yo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2020. Abayobozi bakomeye ku Isi bohereje ubutumwa bw’ihumure bifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe, bamwe basaba ko uwagize uruhare muri Jenoside uri mu mahanga atabwa muri yombi.

INYARWANDA yaganiriye na bamwe mu bahanzi nyarwanda, abakobwa begukanye amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda batanga ubutumwa ku banyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bw’abo bwubakiye ku gukomeza Abanyarwanda muri iki gihe, buhamagarira urubyiruko kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi no guharanira kusa ikivi cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

1.Nishimwe Naomie Nyampinga w’u Rwanda 2020

Ati “Ubutumwa naha abankurikira ndetse n'Abanyarwanda muri rusange ni uko nk’uko isanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo twibuke twiyubaka, ndabasaba kudaheranwa n'agahinda muri ibi bihe turimo ahubwo tukishakamo imbaraga duharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itazongeraho kuba ukundi mu gihugu cyacu.

Tugafatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu cyacu tunarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba ikigaragara hose ndetse n’abapfobya amateka yayo. Ndanabibutsa ko dukomeje kuguma mu rugo tunakaraba kenshi gashoboka n'amazi meza kugira ngo tudakomeza gukwirakwiza iki cyorezo cya Coranavirus-Twirinde tunarinda n'abandi.”

2.Umuhanzikazi Knowless Butera

Ati “Muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside mu 1994, nifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi; ababyeyi babuze abana, abana babuze ababyeyi ndetse n’abandi babuze imiryango itandukanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbasaba kwihangana no gukomera.

Ariko kandi mbasaba kugira ngo bibuke ariko turushaho kwiyubaka kugira ngo ikivi batushije abe ari twe bwe tucyusa. Mwihangane, mukomere cyane cyane ko noneho uku kwibuka gusanze turi mu bihe bitoroshye aho twahuye n’icyorezo cyugarije Isi yose ndetse n’igihugu cyacu kitagisize.”

Ndabasaba gukomera, ariko twibuke ariko tuguma mu rugo. Hari ababyeyi b’incike baba bari mu rugo n’ubundi badafite umuryango, badafite abana, badafite ubareberera, ni igihe cyiza cyo kubahumuriza kubera y’uko uku guma mu rugo ari bo nyine bashobora kujya mu bitekerezo birebire bitewe n’ubuzima banyuzemo bikaba byabaviramo ikindi kibazo.”

Ni ukubahumuriza rero n’ubwo utabasanga kuko wenda kuva mu rugo, gutembera bitemewe ariko ushobora gufata na telefoni ugahamagara uwo uzi ukamuhumuriza ukamwereka ko muri kumwe. Nibaza ko hari icyo byafasha. Mukomere kandi mukomeze ubutwari, ndabakunda cyane.”

3.Umunyarwenya Mugisha Emmanuel [Clapton]

Ati “Ubutumwa ndabugendera cyane urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nkaba mbaha ubutumwa bwo kugira ngo bige amateka bakurikire amateka mabi yaranze igihugu cyacu kugira ngo nabo bazabashe kuyigisha abazabakomokaho kugira ngo ibyabaye ntibizongere ndetse n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu ntazongere kubaho ukundi.”

4.Umuhanzi Dominic Ashimwe

Ati “Wa mwijima w’icuraburindi Imana yeyuye ku gihugu cyacu, nta watekerezaga y'uko byashoboka, ariko Imana yarabikoze! Ibi nibitugarurire ibyiringiro, biturememo icyizere gihamye ko Imana yakoze ibyo, ibasha rwose no komora imitima yacu, igatanga kubaho neza no mu bihe bizaza.

"Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira y’uko izakomeza kuturokora." (2 Abakorinto 1:10)

-Imvugo iherekezwe n'ibikorwa

Abafite intege babe hafi abatazifite, ab’imitima ikomeretse bomorwe n’amagambo meza y’inkomezi aherekejwe n’ibikorwa bifatika bibafasha. Byose tubikorane umutima w’ubugwaneza, bityo dufatanye kubaka ejo heza hatubereye twe n'abazadukomokaho.

Izahanagura amarira yose ku maso yacu kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize." (Ibyahishuwe 21:4). Imana ibahe umugisha! #TwibukeTwiyubaka.”

5.Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku]

Ati “N’ubwo turi mu bihe bitoroshye twashowemo na Covid-10 tukaba tugomba gukomeza kuyirinda no kuyirwanya twivuye inyuma twubahiriza amabwiriza yose duhabwa uko yakabaye, ntibigomba na busa kutubuza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kwibuka ni kimwe mu bizatuma amahano yabaye mu 1994 atazasubira ukundi."

6.Umuhanzi Jules Sentore

Ati "Dufite Abenge n’abahanuzi. Dufite Intwari zo kwirata Rwanda. Isano rusange y’Ubunyarwwanda ni wo musingi kuko tuzi aho twavuye. Humura abawe ntituzatatira Igihango. #ImihigoIrakomeje."

7. Umuhanzikazi Teta Diana

Yagize ati “Uri imbuto y'icyizere ababyeyi n'abakurambere babibye. Kuba ukiriho byigisha kwihangana. Hagarara wemye, waguke, wigishe n'amahanga. Nifatanyije n'abanyarwanda muri rusange, by'umwihariko abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi (...).

Ni ukuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ayo mateka tukayaganiriza urubyiruko tukabigisha ko bagomba guharanira ko mu gihe cyabo bitazongera kubaho ukundi."

8.Umuhanzi Semivumbi Daniel [Danny Vumbi]

Ati "Amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye kudufasha gutegura ahazaza hacu; ababyiruka bakubaka igihugu mu mibanire izira inzangano, ubwoko ari ubunyarwanda."

9.Umuhanzi Victor Rukotana

Yagize ati “Duhumure kandi dutwazanye. Dukomere, dushikame, dufatane ibiganza, imbere ni heza. dukundane kandi turwanirane ishyaka. Twibuke twiyubaka. Tugume mu rugo”

10.Uwihirwe Yassip Cassimr igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019

Ati “Nyuma y'agahinda, ishavu, amarira n' urupfu, twashibutse mu itanura, twambara ukuri kw'amateka yacu. Ni byo byatugize kuba abo turi bo. Twese hamwe twiteguye gufatanya kuzamura ibendera ry' u Rwanda ishema ryacu.”

11. Umuhanzi Edouce Softman

Ati “Muri iki gihe turimo cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, ubutumwa naha Abanyarwanda ni uko twakomeza Kwibuka twiyubaka turushaho gushyira hamwe ndetse no gutahiriza umugozi umwe kugira ngo amateka mabi yaranze igihugu cyacu ntazongere kubaho ukundi kandi turushaho kurwanya ndetse no gucyaha abagerageza bose gupfobya Jenoside.

Abanyarwanda ubu turi umwe turusheho gukomeza kubaka igihugu cyacu kugira ngo n’abagize uruhare mu kurema amacakuburi mu banyarwanda bage bahora babona ko u Rwanda rwacu rutandukanye n’u Rwanda rwa cyera, ari u Rwanda rurangwamo amahoro, umutekano n’ubumwe mu banyarwanda.”

12. Umwiza Phionah igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020

Ati “Duhumure kandi dukomere, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside dushimangira y’uko ibyatubayeho bitazongera kubaho ukundi. Kwibuka si umuhango ahubwo ni igihango cya buri munyarwanda wese."

13.Umuhanzi Uncle Austin

Yagize ati "Ibi bihe biragoye cyane cyane noneho uyu mwaka kuko benshi ntibari kubasha kubona uko bajya gusura ababo ngo bafatane mu mugongo muri iki gihe kigoye. Gusa aho uherereye hose twifatanije Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dukomeze twibuke tuniyubaka."

14. Umuraperikazi Oda Paccy

Ati "Muri ibi bihe twibuka abacu ku nshuro ya 26, ni ukubibutsa ko amateka yacu ari yo akwiye kutugira abo turi bo tuzayigireho twubaka u Rwanda ruzima kandi duharanira kwibuka twiyubaka. Intego yacu duharanire ko bitazasubira ukundi."

15. Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ati “Ubutumwa nagenera abantu muri rusange ni ugukomera muri ibi bihe bidasanzwe turimo byo kwibuka. Hanyuma nkanibutsa urubyiruko muri rusange ko mu myaka 26 ishize dufatanyije nk'Igihugu, tumaze kugera kuri byinshi ariko nanone tutagezeyo kuko tugifite urugendo rurerure kugira ngo tube abo twifuza kandi ubu umusanzu ukenewe ni uwacu nk'urubyuruko kuko dufite byose yaba impano, ubushobozi ndetse n'ubuyobozi bwiza.”

16.Umuhanzi Ngarambe Francois

Ati “Icya mbere nabwira abanyarwanda ni: "Muhumure. Mugire amahoro. Uyu mwaka, turibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turi mu mwiherero mu rugo, kubera Covid-19. Ni igihe cyo kwibuka, dutuje, tukibuka twiyubaka.

Mbona icyatwubaka, ari ukwibuka abacu bapfuye, tukemera ko batuvuyemo, tukakira uburyo batuvuyemo, tukabaririra, ariko tukabarekurira Imana, nk'ituro nyabuzima, kugira ngo yo Mugenga wacu n'uwabo, iduhurize muri yo, turi abayo twese. Maze ituremere uburyo bushya bwo kubana na bo, tubwakire.

Ikindi mu bidufasha kwiyubaka no kubaka Urwatubyaye, ni ukwakira umurage w'ibyiza byabaranze. Ikiruta byose ni urukundo. Twange urwango, kuko ari rwo rwabyaye urupfu, dukunde urukundo, turwimike, rutuganzemo, kuko ari rwo soko y'ubuzima.

Iki gihe rero ni icyo guhitamo ubuzima, duhitamo gukunda. Urwo rukundo akaba ari rwo, tunaraga abadukomokaho. Tuzaba duhaye u Rwanda icyerekezo cyiza, ejo heza.”

17. Umuhanzi Janvier Muhoza

Ati "Icyo nababwira ni ugukomera tukibuka twiyubaka, ntiduheranwe n'agahinda. Uko twibuka bidusugire amasomo yo kwirinda ko bitazongera kubaho ukundi; kandi biduheshe guharanira kubaka u Rwanda rw'ejo rufite Abanyarwanda bahuje intego no kubaka igihugu mu bumwe.”

19. Umuhanzi Nemeye Platini

Ati “Uburyo nyabwo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni uguha agaciro ubuzima n'umwanya dufite uyu munsi tukabikoresha twigisha ababyiruka ubu ko aho u Rwanda rwavuye rutagomba kuzigera ruhasubira na rimwe. Icya kabiri dukomere, dukomeze n'abandi muri ibi bihe Isi yose n’ubu ifite ibibazo bya Coronavirus.”

20. Umuhanzi Peace Jolis

Ati “Ubutumwa nabagenera ni ukurushaho gukomera muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi impamvu mvuga ko turushaho gukomera n’uko ibi bihe bitoroshye kubera icyorezo cya Covid-19 bidusaba Kwibuka turi mu ngo zacu bitandukanye na mbere.

N'ubwo bigoye ariko ntibyatubuza kuba hamwe, duhamagarana ndetse tunahana ubutumwa bukomezanya nugize ikibazo tukabimenyesha inzego zibishinzwe agatabarwa byihuse.”

21. Umuhanzikazi Aline Gahongayire

Ati “Ku nshuro ya 26, turashima Imana ikiduhagazeho kandi ikiturinze nk’Abanyarwanda. Komera munyarwanda uribuka kuko uriho ugomba kubaho ukomeye ibuka wiyubaka.

Abacu bari aheza ntituzabibagirwa, tujye dukora ibyiza ku bwacu no ku bwabo. Ubaha Imana, kunda Igihugu, komera uriho kandi uzabaho, gucika ku icumu ni icyemeza ko ugomba kubaho kandi ukabaho neza.

Kwibagirwa ntituzibagirwa. Gusa nibutse ko imyaka 26 ishize ntakiri kumwe na bo birambabaza ariko bimpaye imbaraga zo gukomeza kusa ikivi cyabo. Sogokuru narakubuze; basaza banjye, imfura za Mama…Narakuze, nabonye Inkotanyi, mwarazikunze ntimwazibona ariko ndazibashimiye. Mukomeze mwiruhukire mu mahoro.”

22.Hope Azeda umuyobozi w’Itorero Mashirika

Ati “Kwigunga, ubwoba, irungu, guhangayika- Ibiri mu mitima yacu muri iki gihe cy’icyorezo ndetse n’ibyo Igihugu cyacu, u Rwanda, rwanyuzemo mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ni gute twavuye muri ibyo tugana aho turi uyu munsi? Byasaga nk’ibidashoboka icyo gihe kandi bisa nk’ibidashobokera Isi ubu kuba yakira iki cyorezo ngo ikomeze ijya mbere. Ese hari icyizere? Twavuga ko igisubizo ari Yego!

Ni umwaka wa 2020 kandi turi muri Mata, nyuma y’imyaka 26 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwezi kumwe n’uko duhanganyemo n’icyorezo (…).

Kubera kwihangana, Abanyarwanda babashije kunyura mu bikomeye. Muri iki gihe kidasanzwe aho buri muntu asabwa kutegerana n’undi. Reka imitima yacu imurikirane kandi bijyane n’ibikorwa by’ubugwaneza no guhumurizanya kuko twese turi umwe. Ibi na byo bizagira iherezo ryabyo.”

23. Umuhanzi Audy Kelly

Ati “Iki ni igihe cyiza cyo guha agaciro abacu no kongera kuzirikana amateka. Ni byiza guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 kuko n'ishuri rikomeye u Rwanda rwanyuzemo kurizirikana ni byo bizajya biduha ubudasa mu gufata ibyemezo bizima byubaka Igihugu cyacu maze tukava mu bwiza tujya mu bundi.”

Kwibuka ku nshuro ya 26 bidusanze mu bihe bitoroshye byo kuguma mu rugo kubera COVID-19, mureke twibuke kandi tuzirikana abacitse ku icumu tubabe hafi muri ibi bihe, tubahamagare kuri telephone dukomezanya kugira ngo hatagira uwiheba cyangwa ngo yigunge. Twibuke dukomezanya twubakira ku bumwe twiyubaka duharanira kubaho neza.”

24. Umuraperi Diplomate

Ati "Ubutumwa mbaha ni ubwo kubashimira ubutwari, ubushishozi, kwimakaza amahoro, ubumwe n'ubwiyunge, n' umurava byakomeje kuranga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo tubashe kubaka u Rwanda rushya.

Byagize akamaro kanini. Abacu twabuze ntituzabibagirwa, ntitwemeye guheranwa n'agahinda k'ayo makuba ahubwo twahisemo kuyigiraho amasomo.

Ayo masomo yakomeje kudufasha kumenya gufata ibyemezo bitoroshye ariko bidufitiye akamaro, kwiremera icyerekezo kiza kitubereye kandi gihora gitanga icyizere. Dukomereze aho rero.  Dukomeze twibuke Twiyubaka. Harakabaho u Rwanda n'Abanyarwanda. Murakoze"

25.Umuhanzi Mujyanama Claude [TMC]         

Yagize ati “…Ubutumwa nabaha ni ugukomeza guharanira ubunyarwanda twubakira ku mateka yacu ariko na none bidatuma duherayo. Kubakira ku mateka yacu ahubwo bikatubera inkingi yo kubaka ubumwe, gusigasira ibyagezweho no gukomeza kwiyubaka.

Kuko kuba mu Isi ni uguhangana, ni uguhangana n’ibibazo, ni uguhangana n’ibyatuma bihungabanya ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu buryo bw’ubukungu, uburyo bw’umutekano, uburyo bwa sosiyete muri rusange.

Dukomeze twibuke ariko amateka yacu ntaduhezeyo ahubwo adutere imbaraga zo kwiyubaka, kwiha agaciro, kwigira no kwibera inkingi y’ibisubizo ku gihugu cyacu.

By’umwihariko ndabwira abarokotse ishema ryo kubaho kwabo ni uko busa ikivi abo babuze batushije. Kandi kucyusa nta kundi ni ukwiteza imbere mu buryo bushoboka bwose.”

Umunyarwanda wese yumve ko ari uruhare rwe kugira ngo ibyabaye ntibizongere. Ni uruhare rwe kandi kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere kurenga aho turi ubu.”

26.Umuhanzi Cyusa Ibrahim

Ati “Abanyarwanda mwese ndabihanganisha muri iyi minsi y’akababaro. Aho twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Dukomere kandi dushikame n’ubwo bwose iki cyorezo kitatworoheye ariko buri wese yibuke aho ari kuko kubibuka neza ni ukusa ikivi batangiye kandi nta kundi twacyusa tudaharanira kubaho mu buzima buzira umuze. Rero dukomeze twibuke twiyubaka kandi tuguma mu ngo ku bw’impamvu yo kubaho.”

27.Umuhanzi Rugamba Yverry

Ati “Ni ukongera kwibutsa Abanyarwanda ko ibi bihe turimo ari ibihe byo kwongera guha icyubahiro abishwe muri Jenoside nongera kwibutsa buri munyarwanda ko agomba kuba umusirikare w'igihugu cye kugira ngo ibyabaye bitazigera byongera ukundi. Ndashimira Perezida Paul Kagame wafashije Abanyarwanda kwongera kwibuka ko kubabarira ari igice cy’ubuzima bw'umunyarwanda.”

28.Umukirigitananga Deo Munyakazi:

Ati “Ubutumwa natanga ni ukwibuka Twiyubaka, duharanira gukomeza imbere tukiyubakira igihugu cyacu turwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza inyuma. Tuzabishobozwa no kwigira ku mateka twagize ndetse dufatanya mu nzira y'amajyambere. Tunibuka kandi gahunda ya guma mu rugo, gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune, kugira ngo cya cyago kitatwinjirira.”

29.Umuhanzi Sody Utuje

Ati “Kuri iyi nshuro ya 26 twibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ndashishikariza Abanyarwanda gukomera, no kwibuka twiyubaka, dukomeza no kwirinda icyorezo kitwugarije mbibutsa ko hari ikizere cy'ubuzima. Nta na rimwe ubuzima buzigera bworoha...Uyu mwaka wa 2020 ntabwo woroshye ngira ngo twabonye ingero z’abantu benshi bamaze gutaha. Reka twiyoroshye tunakomezanya hagati yacu.”

30.Umuhanzi Ben Kayiranga

Ati “Nk'umunyarwanda utuye muri Diaspora y'u Bufaransa ngomba gukomeza gushishikariza kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nk'umuhanzi ukunda igihugu cye ngomba gutanga ubutumwa bw'ihumure n'urukundo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Twibuke Twiyubaka.”

31. Patrick Nyamitali

"Abanyarwanda turi bya biti by'inganzamarumbo byashoye imizi mu marira n'amaraso. Aho tuva ni ho hari hakomeye kurusha aho tugana. Duhumure tuzabaho kandi neza #Twibuketwiyubaka."

32.Umuhanzi Tom Close

Ati "Ni ukuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ayo mateka tukayaganiriza urubyiruko tukabigisha ko bagomba guharanira ko mu gihe cyabo bitazongera kubaho ukundi."

POSTERS: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND