RFL
Kigali

Ubufasha bw’ibanze waha uwahuye n’ihungabana

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/04/2020 10:31
0


Ihungana ni kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda wahuye na Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018, bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yekorewe Abatutsi aribo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana hamwe n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi banyarwanda.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside na Minisiteri y’umuco na siporo. Bwari bugamije kumenya uko ibibazo byo mu mutwe bihagaze mu gihugu, uko ikibazo cy’ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe kimeze ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ubufasha bw'ibanze umuntu wahungabanye aba akeneye. 

Ubusanzwe umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso by’ ihungabana igihe ahuye n’ikimwibutsa ibihe bibi yanyuzemo bigatuma yongera kugira ububabare yagize igihe yagirirwaga nabi, yumvaga inkuru mbi yamubabaje cyane cyangwa se ubwo yabonaga ibiteye ubwoba biba ku be.

Icyo gihe agaragaza ibimenyetso bitandukanye biba bisaba ubufasha bwihuse bw’ ibanze.

1. Mbere na mbere mushakire umutekano usesuye umuvana mu ruhame rw’abantu benshi.

2. Murinde gukomeza kubona ibintu byamwibutsa ibyamuhungabanyije.

3. Muryamishe ahantu hareshya ku buryo hatamuvuna bimufasha kuruhuka neza.

4. Mugume iruhande umufashe kwiyakira no kugarura ubwenge

5. Wimubuza kugaragaza amarangamutima ye: Nko kumubuza kurira igihe ari kurira, mureke arire ariko umugume hafi ukomeze umuhumurize kugeza acecetse (akenshi iyo acecetse arasinzira kuko aba ananiwe cyane).

Kumuguma bugufi bituma umurinda kuba yakwikomeretsa, kumuhanagura amarira niba yariraga, kumusomya ku mazi ko aba ayakeneye bitewe n’uko aba ari gutakaza imbaraga nyinshi mu mubiri.

6. Igihe agaruye ubwenge, (akangutse) muganirize kandi nakubaza uko byagenze umubwire utamuhishe umusobanurire neza ariko witonze.

7. Ukomeza kumwumva ukamuha umwanya wo kukubwira uko yiyumva kuko aba akeneye kongera kugira uwo yizera.

8. Ibuka ko akeneye umutekano usesuye bityo umurinde gushungamirizwa n’abantu benshi kuko bishobora kumusubiza inyuma cyangwa gutuma aremba cyane. Igihe uwahungabanye adakirana, umuntu umwe wo kumufasha mu cyumba arimo aba ahagije.

9. Igihe muganira, gerageza umwiyegamize mu gituza cyawe bimufasha kumva ko arikumwe n’ inshuti ashobora kubwira ibye atikandagira. Kumuganiriza bifite akamaro kanini cyane kuko bimwubaka mu mbaraga no muri roho .

10. Irinde kandi kumusiga wenyine ataragarura ubwenge.

11. Igihe ataka ahamagara umuntu, biba byiza iyo abashije kuboneka akamwiyereka bimufasha kongera kugaruka vuba.

12. Kuba yagize ikibazo si impamvu yo kumuhimba amazina amusesereza. Aba agomba kubahwa kuko aba akiri umuntu kandi akeneye kurushaho kugaragarizwa urukundo nk’uko umuntu wese akeneye urukundo yaba arwaye cyangwa ari muzima.

Niba uwahuye n’ihungabana agaragaje ibimenyetso bidasanzwe birimo kwikomeretsa, gushaka kwiruka, kurwana, kwiyahura n’ibindi bikomeye, wihutira gusaba ubutabazi bwihuse akabasha kugezwa kwa muganga ngo ahabwe ubufasha bwihariye kandi bwisumbuyeho kugira ngo udatinda bikagira ingaruka zikomeye zirimo no kwiyambura ubuzima.

Src: Agakiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND