RFL
Kigali

Kigali: Miss Umutesi Denise yahaye inkunga y'ibiribwa abagizweho ingaruka na COVID-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2020 10:20
0


Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 20 itishoboye yagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe na Leta mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Imibare y’abanduye Coronavirus ku Isi iragaragaza ko bamaze kurenga Miliyoni imwe n’igice.

Leta yafashe umwanzuro w’uko abantu bakomeza kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo kimaze kwica ibihumbi by’abantu. 

Abari basanzwe batunzwe no kurya ari uko baciye incuro n’abandi bagizweho ingaruka n’iki cyorezo bakomeje guhabwa ibiribwa mu rwego rwo kubafasha muri ibi bihe bitoroshye byanagize ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye.

Miss Umutesi Denise yinjiye mu murongo wa Leta wo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda aha inkunga y’ibiribwa imiryango 20 itishoboye yo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko Akagari ka Nyagatovu mu Mudugudu wa Isangano. 

Miss Umutesi yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gufasha abo mu Murenge abarizwamo ariko asanga ubuyobozi bwaramaze kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku ndetse igikorwa kirakomeje.

Yavuze ko yakoranye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bahitamo imiryango 20 yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 batorohewe no kubona icyo kurya muri ibi bihe.

Ati “Natekereje gufasha kubera ingaruka Covid-19 yagize ku miryango myinshi. Hari nk’abantu bari babayeho ariko bagize icyo bakora ayo mafaranga akaba ariyo abatunga none ubu bakaba batakijya ku kazi.”

Yakomeje ati “Nahisemo gufasha bamwe na bamwe nakabaye naraheyere mu Murenge ntuyemo ariko bo bamaze gufashwa.” 

Miss Umutesi avuga ko yatanze ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, umunyu ndetse n’ibikoresho by’isuku nk’amasabune.

Miss Umutesi Denise yahaye inkunga y'ibiribwa imiryango 20 yagizweho ingaruka na Covid-19 yo mu Murenge wa Kimironko

Miss Umutesi avuga ko yakoranye n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimironko mu guhitamo abafashwa

Umutesi Denise avuga ko yafashije iyi miryango mu rwego rwo kunganira Leta muri iki gikorwa

Yatanze ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta y'ubuto n'ibikoresho by'isuku birimo isabune


Umutesi ni cyo gikorwa cya mbere akoze kuva yakwambikwa ikamba ry'igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauveur yifatanyije na Miss Umutesi Denise muri iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND