RFL
Kigali

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakuwe ku mirimo muri Guverinoma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/04/2020 23:12
0


Kuri uyu wa Kane tariki 09 Mata 2020 ni bwo Perezida Paul Kagame yakuye Amb. Olivier Nduhungirehe ku mirimo yari ashinzwe muri Guverinoma y'u Rwanda aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.



Itangazo ryateweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, akarisinya mu izina rya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, rivuga ko Amb. Olivier Nduhungirehe yavanywe ku mirimo kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri Politike za Leta mu kazi yari ashinzwe. 

Ni itangazo rigira riti "Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116;

None ku wa 09 Mata 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Amb. Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bya Afrika y'Iburasirazuba kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri Politike za Leta mu kazi yari ashinzwe. Bikorewe i Kigali kuwa 09 Mata 2020, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame."

Nyuma yo kuvanwa ku mirimo ye, Amb. Olivier Nduhungirehe yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ko ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye mu myaka ibiri n'igice amaze ari muri Guverinoma y'u Rwanda. Yavuze ko yiyemeje gukomeza gukorera igihugu cye na Guverinoma y'u Rwanda mu bundi bushobozi.

Amb. Oliver Nduhungirehe avanywe kuri uyu mwanya nyuma y'imyaka hafi itatu yari awumazeho dore ko yahawe izi nshingano kuwa 30 Kanama 2017. Yakoze imirimo inyuranye muri Leta aho yanabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi mu gihe cy'imyaka ibiri kuva tariki 10 Nzeli 2015. 

Yanabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia no muri New York muri Amerika. Ni umugabo utaripfana ku bijyanye no gutanga ibitekerezo bijyanye n'uko yumva ibintu ku giti cye. Yari akunze gutanga ibitekerezo muri Siporo, imyidagaduro,.. aho cyane cyane aba avuga ibitagenda neza mu rwego rwo kugira ngo bikosorwe.


Amb. Olivier Nduhungirehe yakuwe muri Guverinoma azira gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri Politike ya Leta


Itangazo rya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Amb. Nduhungirehe yakuwe muri Guverinoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND