RFL
Kigali

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yashoboye kuva mu cyumba cy’indembe

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:10/04/2020 0:11
0


Mu bice bitandukanye by’u Bwongereza abaturage barakomera amashyi abakora muri serivisi z’ubuzima z’iki gihugu. Nta kindi giteye aba baturage gukomera amashyi aba bakora muri izi serivisi bitari ukubashimira uruhare bakomeje kugaragaza bita ku barwayi ba COVID19 harimo na Minisiteri w’Intebe w’iki gihugu.



Ku mugoro w’uyu wa kane aho Abagaturika mu bice bitandukanye by’Isi bizihizaga uwa Kane Mutagatifu ni bwo inkuru nziza yageze hanze ivuga ko Boris Johnson atakirwariye mu cyumba cy’indembe. Uyu mukuru wa Guverinoma y’u Bwongereza, Boris Johnson, abinyujije ku rubuga rwe Twitter ku itariki ya 27 Werurwe uyu mwaka ni bwo yitangarije ko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya COVID19. Ntibyaje gutinda kuko ku itariki ya 8 Mata yari amaze amajoro yitabwaho ku rwego rwo hejuru mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Thomas i London. 

Ku itariki ya 8 Mata Umunyamabanga ufite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano ze mu Bwongereza, Dominic Raab, yatangaje ko Boris yari akitabwaho ku rwego rwo hejuru n’ubwo nta cyuma cyamufashaga guhumeka yari afite. Iyo yari inkuru nziza mu icyo gihe none mu mugoroba w’uyu wa Kane yabaye nziza kurusha dore ko Boris yavuye mu cyumba cy’indembe ndetse n’uwo bitegura kurushinga, Carrie Symonds ─ unamutwiye umwana─ akaba  na we yatangiye gukira bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara. 

Twakwibutsa abantu ko iyi ndwara Boris arwaye ubu ku Isi, abamaze kuyandura bamaze kugera kuri Miriyoni imwe n’igice nkuko Kaminuza ya Hopkins ibitangaza. Oxfam yo ikiba igaragaza ko iki cyorezo cya covid19 gishobora kuzatera abagera ku gice cya Miliyari y’abantu kujya mu bukene. 

Boris Johnson yatangiye imirimo y’umuyobozi wa Guverinoma y’u Bwongereza ubwo yasimburaga Theresa May mu mwaka wa 2019. Boris usibye kuba ari umwe mu bagaragaje gushyigikira umugambi w'uko u Bwongereza bwava mu bumwe bw’uburayi, uyu azwi kandi kuba ari umwe mu banyaporitiki bazwi cyane mu ishyaka ry’aba-conservateurs. 

Nyakubahwa Boris mbere yo kuba umukuru wa Guverinoma yabanje kuba Meya wa london 2008-2016. Nyuma yo kuyobora uyu mujyi yaje guhabwa inshingano na Theresa May zo kuba umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Uyu munyaporitiki w’imyaka 55 yaje no kuba intumwa ya rubanda ndetse aba n’umunyamakuru mu myaka ya 1987-2005.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND