RFL
Kigali

U Bwongereza: Yarambiwe gahunda ya 'Guma Mu Rugo' yiyambika ibyatsi kugira ngo batamumenya arasohoka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/04/2020 17:49
0


Umugabo yarenze ku itegeko ryo kuguma mu rugo yiyambika ibyatsi umubiri wose ubundi asohoka azi konta muntu umenya ko ari umuntu.



Uyu mugabo yabonywe n’abaturanyi be ari bo Nicholas Murray na Madeline Mai-Davies ubwo bareberaga mu idirishya ry'inzu yabo babona umuntu wiyambitse ibyatsi n’ibibabi byinshi umubiri wose maze bamufata amashusho.


Uyu mugabo washakaga kwitemberera mu gihe Isi yose isaba abantu kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, yakoraga uko ashoboye akajya ahantu hari ibyatsi byinshi, ubundi akambuka umuhanda yihuta ngo hatagira umubona yamara kwambuka akihisha mu bindi byatsi.



Buri muntu wese wabonye aya mashusho muri iki gihugu yasekaga agatembagara ariko nanone benshi batangazwaga n’ukuntu uyu mugabo ashaka gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Abafashe aya mashusho na bo batunguwe n’ukuntu yageze kure hashoboka bati” Ntabwo twizeraga ko aya mashusho agera kure pe gusa twashatse kwisekereza inshuti n’abavandimwe ngo barebe iby’uyu mugabo maze bisekere n'ubwo turi mu hihe bigoye."

Src: Fox News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND