RFL
Kigali

Ali Kiba, Gaël Faye na Lilian Mbabazi bifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2020 13:05
0


Kuva kuwa 07 Mata 2020 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.



Kuri iyi nshuro Abanyarwanda baribuka bari mu ngo mu rwego rwo gukomeza kubahiriza no gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Leta agamije guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus gikomeje kwibasira Isi. 

Abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe batanga ubutumwa, bavuga ko Jenoside itazongera ukundi banasaba ko abayigizemo uruhare bakidedembya mu mahanga batabwa muri yombi.

Uretse abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure, abo mu mahanga barimo Ali Kiba, Lilian Mbabazi ndetse n’umuraperi Gael Faye bagaragaje ko bifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe.

Umunyarwanda Gael Faye ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’u Burundi, yavuze ko hagati ya Mata na Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwibuka rukanazirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100.

Avuga ko Kwibuka bikorwa mu bikorwa bitandukanye birimo guhurira hamwe, ijoro ryo Kwibuka, ibiganiro n’ibindi mu rwego rwo gukomezanya muri ibi bihe biba bitoroshye kuri buri wese wabuze abe. 

Gael Faye avuga ko muri uyu mwaka bitakunze kubera icyorezo cya Covid-19 bisaba ko ubu “umuntu abana nabo mu bitekerezo, akabasengera ndetse tukabakomeza.”

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi ufite inkomoko mu Rwanda ubu akaba atuye muri Uganda we na Ali Kiba bavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bibuka banazirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ali Kiba, Lilian Mbabazi, Chameleone na A.Y ni bamwe mu bahanzi bo mu mahanga bakunze kugaragaza buri mwaka muri Mata ko bifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunya-Tanzania Ali Kiba uri mu bakomeye mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba

Umunya-Uganda Lilian Mbabazi yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda mu #Kwibuka26

Gael Faye yibukije indirimbo ye yise "Hope Anthem" yakoranye na Jali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND