RFL
Kigali

Uko indwara z'ibyorezo zasakaraga n'ingamba zafashaga kwirinda

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:9/04/2020 12:31
0


Byari nko kuzuzanya, uko ibikorwa by’iterambere byiyongeraga ni nako habonekaga ubwiyongere ndetse no gusakara kw’indarwa z’ibyorezo byahitanye benshi. Inzira z'ubucuruzi no gutura abantu begeranye, biri mu bishinjwa ukwihuta kw'ibi byorezo.



Uko indwara z’ ibyorezo zandura, ndetse n’uko zasakaraga ahantu hatandukanye

Izi ndwara z’ibyorezo zagiye zaduka ndetse zikibasira abantu kubera gutura bacucitse mu bice byari bimaze gutera imbere, yewe babana n’amatungo cyangwa se inyamaswa—zimwe zashoboraga gutera cyangwa gukwirakwiza ibi byorezo.

Bitewe n’iterambere ryakomeje kuganza imibereho ya muntu, ibice nk’Afurika y’Amajyaruguru, ibice by’Uburayi byarimo nk’ Ubwami bw’Abami bwa Roma, ibice bya Asia, ndetse n’ahandi hagiye hagera iterambere mu myaka ya kera, hari mu bice by’Isi amateka adasiba kugaragaza ko byahungabanijwe n’indwara z’ ibyorezo zahitanye ibihumbi by’amagana y’abantu. Igikomeye cyateye iyi mijyi yabaga ikomeye gushegeshwa n’izi ndwara, bwari uburyo bw’ubuhahirane bwakoreshaga inzira y'amazi.

Ubuhahirane ntabwo bwari bubi namba! Ahubwo, imyaka yagendaga mu mato yabo, ivuye hamwe ijyanywe kugurishwa ahandi, ni yo yakururaga urugero nk’ imbeba, cyangwa se inda. Yego wasomye neza. Inda zabaga zifite agakoko—bagiteriya—ka Yersinia pestis. Ubwo iyo izi nda zarumaga ku mbeba, iyo mbeba yahitaga yandura ikaba iri bwanduze ibyo ikozeho byose. 

Ibi ni byo byabaye mu mwaka wa 541 (Nyuma ya Kristo). Amateka agaragaza ko iki cyorezo cyari cyambutse Inyanja ya Mediterranean giturutse muri Egypt, hanyuma kiragenda gikwira muri Constantinople. Ntikihereranye aka gace gusa, kuko cyafashe n’Uburayi, Asia, n’ahandi, hanyuma gitwara hagati ya Miliyoni 30 na 50 z’abantu.

Bitekerezwa ko iki cyorezo cyaje kwitirirwa Justinian cyatwaye 26% y’abari batuye isi muri icyo gihe.

Nyuma y’ imyaka igera kuri 800, umwanzi wari warashegeshe ibice by’ isi bitandukanye; Yersinia pestis yarongeye araduka, akomotse mu Bushinwa. Hari mu myaka ya 1347 na 1351. Muri iyi myaka ine, iki cyorezo cyari kimaze kuzenguruka hafi Uburayi bwose, Afurika y’Amajyaruguru, Asia, n’utundi duce twabaga ari uduturanyi. Iki cyorezo cyaje kwitwa Black Death, cyahitanye abantu bagera kuri Miliyoni 200.

Mu ibi bihe abantu bari bataragera aho basobanukirwa uburyo ibi byorezo bibaho, ndetse n’ uko bigenda bisakara vuba. Tekinoroji muri siyansi ntabwo yari ku rwego ruhanitse. Ubwo abantu bakomezaga ingendo, ubucuruzi, ubusabane, intambara ndetse n’ibindi byongeraga ibyago byo gukwiza indwara ahantu henshi kandi vuba. Bitewe no kutabisobanukirwa, bamwe bageze aho bakajya bumva ko ari ibihano by’Imana, hanyuma bakajyaho bakibabaza.

Uburyo bakoreshaga birinda gukwirakwiza izi ndwara zandura

Iterambere ry’abantu n’iyubakwa ry’imijwi, intambara hagati y’ibihugu/ubwami, iremwa ry’inzira z’ubucuruzi n’ubuhahirane, biri mu bishinjwa iyaduka ndetse n’isakara ry’indwara z’ibyorezo mu isi.

Indwara z’ibyorezo zakomeje kujya zibaho ariko ubwirinzi ndetse no kuzikumira bigasa nk’ibyanga. Kandi ubu wowe urimo usoma iyi nkuru urumva wahita ubona igisubizo. Yego, igisubizo cyari kongera isuku—gukaraba intoki no gusukura ibikoresho--guhagarika ibikorwa bihuza abantu, ndetse n’ingendo.

Nko ku cyorezo cya Black Death, haje kuvumburwa ko abagenda mu mato ari bo bakwirakwiza indwara, hanyuma byanzurwa ko baguma mu mato yabo mu gihe cy’iminsi 30. Uko iminsi yagiye itambuka, itegeko ryaje kongera iminsi yo gushyira mu kato aba bantu, iva kuri 30, igezwa kuri 40. Ibyaje kwitwa quarantine—inkomoko y’ijambo ubu ryumvikana kenshi muri iyi minsi ya Covid-19, Quarantine. Ubu buryo bwo gushyira mu kato abantu babaga baturutse i mahanga, bwaje no gukoreshwa n’ibice by’Uburayi byinshi.

Ubwongereza, Igihugu kitagiye kigira agahenge bitewe n’indwara z’ibyorezo. 

Nyuma ya Black Death, byari hafi yo kuba ihame ko u Bwongereza buhura n’icyorezo buri myaka 20. Kuva mu mwaka wa 1348 kugera mu mwaka wa 1665, habayeho indwara z’ibyorezo inshuro 40 mu myaka 300 gusa. Ubwo ari nako 20% y’ abagabo, abagore n’abana bapfaga kuri buri cyorezo—abari batuye mu mujyi w’u Bwongereza.

Mu ntangiro z’imyaka ya 1500, u Bbwongereza bwashyizeho itegeko ryo gutandukanya no gushyira mu kato abarwaye n’abazima. Ingo z’abari baranduye, zashyirwagaho ibimenyetso. Iyo wabaga waranduje abagize Umuryango wawe, wasohokaga witwaje inkoni/igiti cyererana. Ubwo kuko bizeraga ko imbwa n’amapusi byanduzaga iyi ndwara, hashyizweho ahantu izi nyamaswa zicirwaga. 

Mu 1665, habayeho ikindi cyorezo gihitana abantu 100,000 mu mezi 7 gusa. Ubwo, u Bwongereza buhagarika ibikorwa by’imyidagaduro byose, hanyuma abanduye bagafungirwa mu mazu yabo, hagashyirwaho n’ibimenyetso biherekejwe n’ubusabe bw’imbabazi bugira buti “Nyagasani/Mana gira impuhwe kuri twe”.

N’ubwo ibyorezo by’indwara zandura bitahagaze, hagiye hashakishwa uburyo bunoze bwo guhangana n’izi ndwara dore ko n’imyaka yagiye izamura iterambere rya tekinoroji muri siyansi—iby’ubuzima.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus—covid-19. Ingamba zafashwe zigamije kurinda abantu, ntabwo zigoye kuko hari abifuje kuba barabimenye mbere ariko ntibahirwe. Gihanga ati, “Kwirinda biruta kwivuza”.

Guma Murugo, Karaba intoki, tanga intera hagati yawe na mugenzi wawe.

Src: Britannica.com, History.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND