RFL
Kigali

#Kwibuka26: Nirere Shanel yasohoye indirimbo 'Ndirire nde?' iri mu z’umwimerere zigize filime 'The Mercy of the Jungle'-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2020 13:47
0


Umuhanzikazi Nirere Shanel yasohoye amajwi y’indirimbo 'Ndirire nde?' iri mu ndirimbo z’umwimerere zigize filime y’umunyarwanda Joël Karekezi yitwa “The Mercy of the Jungle”.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Shanel yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we n’abo bafatanyije gukora iyi ndirimbo bahisemo ko bayisohora kugira ngo ifashe Abanyarwanda muri iki gihe. 

Ati “Muri iki gihe cyo Kwibuka hamwe n’abo twayikoranye bose twashatse kuyisohora no mu bundi buryo busanzwe ari yo yonyine kugira ngo ibashe kugera ku bantu benshi”.

Yakomeje ati “Kuko ubusanzwe umuntu ayumva ari kureba filime [Mercy of the Jungle] ariko kubera ko ari igihe cy’umwihariko ubu ng’ubu ni yo mpamvu nayisohoye kuriya tubyemeranyijweho n’abandi bose twafatanyije”.

Hari aho Shanel aririmba agira ati “Ndire ndirire nde? Ndirire nde ko abanjye babamaze. Agahinda ntikica kagira mubi”.

Nirere Shanel usigaye ukina filime akabifatanya no gukora umuziki, ni umwe mu bahanga bagaragara muri filime “The Mecry of the jungle” ya Karekezi imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga. 

Iyi filime ushobora kuyita “The Mercy of the Jungle” cyangwa se “La Miséricorde de la Jungle’. Yagizwemo uruhare rukomeye na Aurelien Bodinaux, Joel Karekezi na Casey Schroen. 

Yakinnye abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino, Nirere Shanel, Sergeant Xavier, Kantarama Gahigiri, Private Faustin, Major Kayitare n’abandi.

Imara iminota 91’ igaragaza urugendo rw’umusirikare w’umunyarwanda watsinze urugamba akaza kwisanga mu ishyamba ryo muri Congo azengurutswe n’abanzi. 

Si “The Mercy of the jungle” Nirere Shanel yakinnyemo gusa kuko anagaragara muri filime nka “Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage” yasohotse mu 2008 ndetse na “Long Coat” yasohotse mu 2009.

Nirere Shanel yasohoye indirimbo "Ndirire nde?" iri mu z'umwimerere muri filime "Mercy of the Jungle"

Filime "The Mercy of the Jungle" ya Joel Karekezi imaze kwegukana ibihembo bikomeye muri Cinema

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NDIRIRE NDE?" YA NIRERE SHANEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND