RFL
Kigali

Dj Miller yashyinguwe n'abantu batarenze 20, avugwa ibigwi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2020 17:56
0


Karuranga Virgile waryubatse nka Dj Miller yashyinguwe n'abantu batarenze 20 hubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.



Dj Miller w’imyaka 30 y’amavuko yitabye Imana saa sita n’iminota 30’ kuwa 05 Mata 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari ahamaze iminsi ahivuriza indwara ya stroke.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 ahagana saa saba z’amanywa ni bwo yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango we, inshuti, aba-Djs bagenzi be n’abandi ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahagana saa cyenda.

Yashyinguwe n'abantu batarenze 20 kuko abandi bangiwe kugera ahabereye uyu muhango mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu buhamya bw’umugore we Nigihozo Hope bari bamaranye amezi icumi barushinze, yavuze ko bari bafite icyizere cy’uko Dj Miller azakira kuko abaganga bari bababwiye ko nta kibazo kinini afite.

Nigihozo avuga ko urupfu rwa Dj Miller rwabatunguye kuko biteguraga gutaha mu byumweru bibiri. 

Ati “Ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Abaganga bari batubwiye ko mu byumweru bibiri dutaha ubundi akajya avurirwa mu rugo…Twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo ubundi tugataha”.

Yavuze ko ijoro ryabanjirije urupfu rw’umugabo we [Dj Miller] yaciye amarenga ahamagara abantu benshi kuri telefoni, ariko ntibabimenya. 

Avuga ko mu bantu babonanye mu minota ya nyuma harimo Dj Toxxxyk ndetse na Tinaga.

Hope yavuze ko umugabo we yapfuye afite ububabare bukomeye kuko yashakaga kuvuga no guhumeka ariko bikanga.

Ngo mbere y’uko atakaza ubwenge yamufashe ibiganza amureba mu maso afite ubwoba bwinshi amureba mu maso ashaka kugira icyo amubwira ariko biramunanira.

Hope ati “Nzahora ntekereza kuri icyo kintu yashakaga kumbwira. Yagiye ari kubabara cyane kuko atabashaga guhumeka, narabibonaga mu maso ye ko yari afite ubwoba”.

Yavuze ko umugabo we yari indakemwa kandi ko atabivuga kuko yitabye Imana. Uyu mugore avuga ko yishimira urugendo rwose yakoranye n’umugabo we usize icyuho mu mwuga w’abavanga umuziki.

Hope avuga ko umugabo we yaharaniye kubanira neza benshi kandi mu buzima bw’ubwuzu. Ati “Yabayeho ubuzima bumushimishije kuko yashakaga kugera kuri buri kimwe ariko yanageze ku munezero. Iki ni cyo kintu cy’ingenzi benshi mu bantu bazi kandi buri wese yavuga”.

Nigihozo yavuze ko azakora uko ashoboye umwana we amubwire ko se yamukundaga cyane. 

Avuga ko Imana itakiriye amasengesho ye igihe yasengeraga umugabo we ndetse ntiyakiriye n’amasengesho y’abo bari kumwe kwa muganga.

Yashimye buri umwe wamufashe mu mugongo avuga ko azaharanira gushyira mu bikorwa imishinga umugabo we yari afite. 

Nyina wa Dj Miller yavuze ko mu bihe bitandukanye umwana we yaharaniye gutanga umunezero ku mugore we ndetse n’umwana we.

Yavuze ko hari ijoro rimwe yaganiriye na Dj Miller igihe kinini bari kwa muganga abonye bwije amusaba kuruhuka.

Ati “Iryo joro ibintu twaganiriye ibi bimaze kuba ni bwo namenye impamvu zabyo”. Avuga ko Dj Miller yari yaramubwiye ko nashaka umugore azabyara umwana umwe.

Ngo icyo gihe bari kwa muganga nyina yamusabye ko abyara undi mwana ariko Dj Miller amubwira ko afite abana batatu.

Nyina yaratunguwe amubaza abo avuga abo ari bo-Dj Miller amubwira ko umwana wa mbere afite ari we (Nyina), uwa kabiri (Hope) ndetse n’umukobwa we (Shani).

Ati “Rero turi abana be ariko ubwo ni njye mukuru mu bana.” Uyu mubyeyi yavuze ko akunda umukazana we n’umwana we (Shani) kandi ko azakomeza kubikora uko.

Yavuze ko Dj Miller yari ibyishimo bya benshi "cyane cyane abo twakundaga gusangira umuceri Kabeza.” Uyu mubyeyi avuga ko Dj Miller yakoresheje neza igihe cye akiri ku Isi kandi ko yabaye umugabo akiri umwana.

Yashimye buri umwe wamutabaye muri ibi bihe bigoye. Ati “Mwitanze mu buryo bwinshi butandukanye, ndabibashimira Imana ibampere umugisha. Ikindi nakongeraho ni uko mbakunda”.

Mushiki wa Dj Miller utabonetse yohereje ubutumwa avuga ko we na musaza bari bafitanye imishinga bagombaga gukora kandi ko yitegura gukora ubukwe musaza we akamutanga.

Abahagarariye imiryango yombi, bavuze ko Dj Miller yabaniye neza benshi kandi ko bazakomeza kuba hafi umuryango asize.

Soma: -Dj Miller yitabye Imana

-Ibyamamare byashenguwe n'urupfu rwa Dj Miller wasize ibigwi

-Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yihaganishije umuryango wa Dj Miller witabye Imana

Dj Miller yasezeweho bwa nyuma mu rugo iwe mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali

Dj Toxxyk uri mu ba nyuma baganiriye na Dj Miller- Yari inshuti ye ya hafi banahuriye mu itsinda Dream Team Djs

Dj Miller yitabye Imana afite imyaka 30 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru

Nyina wa Dj Miller yagize ati "Wambereye umwana mwiza bidasanzwe, byishimo byanjye sinteze kukwibagirwa! Nzakomeza kugukunda no kugukundira Hope na Shani."

Umugore wa Dj Miller ati "Ndagusezeranya kuzabaho ubuzima watwifurizaga. Turagukunda."

Yashyinguwe n'abantu batarenze 20- Aba ni ababujijwe kugera ahabereye igikorwa mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19


Dj Miller witabye Imana azize uburwayi, asize umugore n'umwana umwe

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND