RFL
Kigali

Nyampinga w’u Bwongereza yagarutse mu kazi k’ubuganga muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/04/2020 14:15
0


Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri guhitana ubuzima bwa benshi, Bhasha Mukherjee Nyampinga w'u Bwongereza wa 2019 yatangaje ko yagarutse mu kazi k’ubuganga mu gutanga umusanzu we mu guhangana n'iki cyorezo. Ni nyuma y'uko yari yarahawe akaruhuko akimara kuba Miss w’u Bwongereza.



Bhasha Mukherjee yafashe ikiruhuko cy'umwuga nk'umuganga muto nyuma yo kwitabira amarushanwa ya Miss World mu Ukuboza 2019. Mukherjee yari ahagarariye u Bwongereza mu marushanwa nyuma yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w'u Bwongereza.

Muherjee yatumiriwe kuba Ambasaderi w’abagiraneza benshi. Yari yarateguye kwibanda ku bikorwa by’ubutabazi kugeza muri Kanama uyu mwaka. Ni byo bikorwa yari arimo ahantu hatandukanye hanze y’u Bwongereza ariko yahisemo kugaruka mu kiganga ngo ahangane na COVID-19.


Miss Bhasha yemeza ko yari kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo muri Aziya mu bikorwa by’urukundo nk'uko yabitangarije CNN. Mu magambo ye yagize ati: "Natumiriwe muri Afurika, muri Turukiya, hanyuma mu Buhinde, Pakisitani no mu bindi bihugu byinshi byo muri Aziya kugira ngo mbe Ambasaderi mu bikorwa bitandukanye by'urukundo".

Mu ntangiriro za Werurwe, uyu mukobwa w’imyaka 24 yari amaze ibyumweru bine mu Buhinde mu izina rya Coventry Mercia Intare Club, iterambere n’umuryango utabara imbabare aho yari Ambasaderi. Basuye amashuri bafite impano yo gupakira, kandi banatanga amafaranga mu rugo rw'abakobwa batereranywe.

Kubera ariko icyorezo cya virusi ya Corona, Miss Mukherjee yabonaga ubutumwa bw’abahoze bakorana mu bitaro by’abasaseridoti i Boston, mu Burasirazuba bw’u Bwongereza, bamubwira ukuntu ibintu byari bibakomereye.


Mukherjee yavuganye n'itsinda ry'ubuyobozi bw'ibitaro kugira ngo abamenyeshe ko ashaka gusubira ku kazi.

Mukherjee rero yagarutse mu Bwongereza ku wa Gatatu nyuma yo gukorana na komisiyo nkuru y’u Bwongereza i Kolkata ikamufasha gushaka indege iva mu Buhinde yerekeza i Frankfurt, akomeza i Londres.

Mu Bwongereza naho icyorezo cya Coronavirus kibasiye benshi nk’uko imibare yo muri kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza. Kugeza ku wa mbere, u Bwongereza bwanditse abantu barenga 48.000 banduye iyi virusi naho abagera ku 5.000 bamaze kwicwa nayo.



Nyampinga w'u Bwongereza yagarutse mu kiganga mu gutanga umusanzu we mu guhangana n'iki cyorezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND