RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie yateye inkunga y’ibiribwa abatishoboye, aha umukoro aba Miss bagenzi be

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2020 10:12
0


Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango idafite icyo kurya muri iki gihe u Rwanda n'Isi byugarije n'icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Iki gikorwa yagikoze kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020 mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe ingamba zikarishye z’uko buri wese aguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, hari imiryango itunzwe no kubaho ari uko babonye icyo gukora ku munsi bagowe no kubona icyo kurya. 

Ibi byatumye Leta yiyemeza kubafasha, abantu ku giti cyabo, imiryango n’abandi batera inkunga Leta muri iki gikorwa.

Umujyi wa Kigali wo washyizeho umurongo wa telefoni abatishoboye bashobora gukoresha basaba ibyo kurya. 

Miss Nishimwe Naomie yinjiye muri iki gikorwa atera inkunga abaturanyi be, abaha ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Yabwiye INYARWANDA, ko ibi biribwa n'ibikoresho by'isuku yabishyikirije Umurenge wa Gitega.

Yavuze ko yahisemo gutera inkunga abamushyigikiye kuri ubu badafite ibyo kurya, avuga ko yishimiye kwifatanya na Leta muri iki gikorwa cyo kwita ku miryango idafite icyo kurya muri iki gihe.

Ati “Mfite icyizere cy’uko buri wese ameze neza muri ibi bihe bitoroshye. Iki ni igihe cyo Kwibuka abawe ukunda ndetse n’akamaro bagufitiye n’urukundo ubakunda.”

Yakomeje ati “Mu buryo bwo kwitura umuryango wanyeretse urukundo kandi ukanshyigikira muri bya bihe. Niyemeje gushyigikira gahunda ya Leta yo guha ibiribwa abatafite muri iki gihe.”

Uyu mukobwa yakomeje asaba bagenzi be bambitswe ikamba rya Miss Rwanda kugira icyo bakora muri iyi gahunda.  

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yanditse avuga ko yiteguye kugira icyo afasha mu murongo w’ubwiza bufite intego.

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, yavuze ko nawe yiteguye kugira icyo akora ashima Miss Nishimwe Naomie wababanjirije.  

Kayibanda Mutesi Aurore Nyampinga w’u Rwanda 2012, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 nabo bavuze ko biteguye gushyigikira Leta muri iki gikorwa.

Gufasha imiryango itishoboye muri iki gikorwa nicyo gikorwa cya mbere Miss Nishimwe Naomie akoze kuva yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu ijoro ryo kuwa 23 Gashyantare 2020.

Miss Nishimwe Naomie yahaye inkunga y'ibiribwa abaturanyi be bo mu Murenge wa Gitega aha umukoro abandi bakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda

Uyu mukobwa yatanze ibiribwa birimo umuceri, ifu ya kawunga, amavuta yo guteka n'ibindi


Yatanze n'ibikoresho by'isuku bifashishwa mu buzima bwa buri munsi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND