RFL
Kigali

Umuhanzi w’Umunyabigwi Hal Willner yahitanwe na COVID-19 atabizi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/04/2020 10:08
0


Ni mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri kwibasira abantu benshi batuye Isi , aho n’abanyabigwi benshi mu ngeri zitandukanye bagenda bahasiga ubuzima , ubu Hal Millner yahitwanwe n’icyorezo cya COVID-19 atazi ko ayirwaye mu mujyi wa New York.



Uyu muhanzi yagiye atsindira ibihembo bya  Grammy Grammy yaciye kenshi kuri “Saturday Night Live”inyuzwaho ibiganiro n’ibihangano by’ibyamamare by’abanyabigwi.


Hal Willner yapfuye Tariki 6 Mata 2020 apfira  iwe mu mujyi wa New York nyuma yo kwerekana ibimenyetso bya coronavirus. Yari afite imyaka 64.

Umuvugizi we, Blake Zidell, yatangaje ko Willner atigeze asuzumwa na COVID-19, ariko uburwayi bwe bwari buhuye na virusi ya COVID-19, ikaba yamuhitanye we atabizi ko yarayifite gusa byagaragayeko ariyo yamuhitanye.

Willner yavukiye i Philadelphia mu 1956. Yimukiye mu Mujyi yiga muri kaminuza ya New York, maze yinjira muri “SNL” abakora ibitaramo. Ku rubuga rwa twtter , umukinnyi wa filime Julia Louis-Dreyfus yagize ati: "Nababajwe cyane no kubona aya makuru yerekeye  Willner Turavunitse umutima cyane urukundo rwe ruzahora rwibukwa” .

 

Willner ahanini  yari umwe mu batunganya amajwi  y’umuziki w’umunyamerika, gutunganya firime, akaba umuhanzi uzi kuririmba cyane uburyo bwa Live. Yari azwi cyane mu guteranya alubumu n’ibirori byerekana abahanzi batandukanye ndetse nuburyo bwa muzika  mubwoko bwa jazz, classique, rock, Tin Pan Alley.

Mu mpera z'imyaka ya za 70 yakoraga muri producer ya Joel Dorn, izwi nk'umuryango w'abatunganya amajwi y;indirimbo kuri alubumu ya Double Time na Champagne Charlie ya Leon Redbone.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND