RFL
Kigali

Kwibuka26: Siloam choir basohoye indirimbo y'ihumure bise 'Ntumbe kure mukiza'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2020 18:51
0


Korali Siloma ya ADEPR Kumukenke yasohoye indirimbo nshya yitwa 'Ntumbe kure Mukiza' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu muri iki gihe u Rwanda n'Isi barimo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Iyi ndirimbo bayikoze kera, gusa bayishyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 06/04/2020 aho yasohokanye n'amashusho yayo. Nkundabagenzi Gad ushinzwe itangazamakuru muri Siloma choir yabwiye Inyarwanda.com ko ati: "Ni indirimbo isanzwe iririmbwa muri korali. Yakozwe Kera, ariko twayisohoye uno munsi....kubera twumvise ifite ubutumwa bujyanye n'ino minsi... dukunda kuyikoresha muri ino minsi iyo turirimba".

Yakomeje agira ati "Just twari twarakoze indirimbo kuko dufite Channel. Dore ni kimwe na 'Ha umugisha igihugu' ijyanye n'ino minsi ya Covid 19. N'izindi ebyiri twari twarateguye kuko turimo gukora Worship sessions. Iyi yaje muri ino minsi ni Session 4". Koralii Siloam ni imwe mu zikunzwe cyane muri Kigali by'umwihariko muri ADEPR. Iyi ndirimbo yabo nshya ije ikurikira; Hashimwe Yesu, Ha umugisha igihugu, Ubu sinjye uriho, n'izindi.


Siloam choir bakoze indirimbo ihumuriza imitima y'abanyarwanda

REBA HANO 'NTUMBE KURE MUKIZA' YA KORALI SILOWAMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND