RFL
Kigali

#Kwibuka 26: Nubwo insengero zifunze, amadini n’amatorero akwiye gukomeza umurimo wo komora ibikomere by’abayoboke

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/04/2020 20:23
0


Umuyobozi w’umuryango Rabagirana Ministries Rev Dr Joseph Nyamutera arakangurira amadini n’amatorero gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.



Uyu muyobozi asanga abantu badakwiye guheranwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 maze ngo bibabuze inshingano ikomeye yo kubungabunga no  komora ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umuyobozi wa Rabagirana Ministries yavuze ko nubwo COVID19 ari icyorezo cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange ariko ko gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zidakwiye kwibagirana.

Uyu mushumba yavuze ko uko amadini ashishikariye gukoresha uburyo bushya bwo kwiyegereza intama binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ari nako ubutumwa bw’ihumure bukwiye gukwirakwizwa hifashishijwe uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga.

Dr Joseph Nyamutera kandi avuga ko abantu bakwiye no guhumuriza abantu hifashishijwe kuremera abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga, aha yashakaga kuvuga ko abakristu n’abandi bose bemera Imana bakwiye kwita ku miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko yabasabye ko bajya boherereza wenda amafaranga kuri mobile money cyangwa tigo cash n’ubundi buryo mu rwego rwo kugira ngo bumve ko batari bonyine muri ibi bihe bya COVID 19 ndetse byahuriranye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Arashishikariza kandi abantu kubwira abarokotse amagambo abakomeza imitima.

Josep Nyamutera yavuze ko umuryango uhagararariye urajwe ishinga no gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere ndetse no kugira umutima ukize bityo ko ku bufatanye n’amadini n’amatorero uzakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.

Avuga kandi ko nabo hari icyo nk’umuryango bazagenera imiryango itishoboye mu rwego rwo guhagararana nabo muri ibi bihe bya COVID19. Muri uyu mwaka kandi avugako Rabagirana Ministries imaze igihe ihugura abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi aho baza mu Rwanda buri mwaka bagahugurwa ariko nanone bakigira ku Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’isanamitima.

Ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro kandi uyu muryango uvuga ko uri gukora iyo bwabaga kugirango Kicukiro izagire amanota meza mu bijyanye n’isanamitima ubumwe n’ubwiyunge.

Rabagirana Ministries ni umuryango wa gikristo ukora ibikorwa by’isanamitima,ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guteza imbere abaturage. Umaze imyaka irenga 15 ufasha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND