RFL
Kigali

Amagambo 10 y’inkomezi wabwira umukunzi wawe mu bihe by’akababaro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/04/2020 16:00
3


Burya ngo urukundo rukenera kuhirirwa igihe cyose haba mu byiza no mu bibi. Hari rero amagambo meza ushobora gukoresha ukabasha guhumuriza uwawe igihe ari mu bihe bikomeye by’akababaro bikaba byatuma yumva ko atari wenyine.



Amwe muri ayo magambo ashobora no kumwibutsa ko afite undi muntu umutekereza kandi ko ubuzima bugiye gukomeza n’ubwo atameze neza. Ibi biramubohora bigatuma adaheranwa n’agahinda.

1.Ndagukunda

Iri jambo ubusanzwe ryifitemo imbaraga zikomeye zo kuba ryakomora igikomere igihe umuntu arikubwiye abikuye ku mutima. Igihe umukunzi wawe ari mu bihe bikomeye, gerageza kurimubwira kenshi bizatuma yongera kumva ko afite impamvu yo kubaho kuko hari umuntu umukunda.

2. Nifatanyije nawe

Mu guhumuriza umukunzi wawe, uba ugomba kumwereka ko muri kumwe kandi umuri hafi mu byo yakora byose. Aha wirinda kumuhatiriza ukamwereka ko ushyigikiye ibyemezo bye ariko byaba bitaboneye ukagenda umwereka bucye bucye ko hari n’ubundi buryo byakorwa kandi nabwo bugatanga umusaruro.

3. Ntawe musa

Umukunzi wawe w'ukuri agomba kuba inshuti magara. Mwumvishe ko ari ingenzi kuri wowe ndetse ko nta muntu wamugereranya na we ku isi, ko ari we ubaruta bose. Azabona ko ako gaciro afite imbere yawe akwiye kukabumbatira bityo yirinde ko agahinda kamugiraho ingaruka zikomeye zatuma nawe umubura.

4. Nari ndi kugutekereza

Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mutari kumwe. Nubona ikintu kigushimishije aho waba uri hose kimusangize mufatanye kwishima, umwereke ko musangiye ibyiza n’ibibi. Ibi bizatuma yumva ko hari umwitayeho kurusha abandi.

5. Wiriwe ute

Ni ngombwa kumwereka ko ukeneye kumenya uko umunsi uri kumugendekera bya hato na hato, uko akazi kari kugenda, uko yitwaye mu bitagenda neza aho ari n’ibindi. Ibi bizatuma agerageza gutsinda intege nke z’agahinda kugira ngo aze kubasha kubona ibyiza akubwira nawe utaza kubabara ari we biturutseho.

6. Waberewe

Niba yambaye neza, mwereke ko hari umwitayeho akabona ibyo byiza. Mubwire ko yambaye neza unamwereke ko biri mu mpamvu wahisemo umukunzi uzi kwiyitaho.

7. Mbabarira

Ni kenshi umuntu yisanga ari mu ikosa rimwe na rimwe atabigambiriye. Niba bikubayeho, witakaza umwanya ujya impaka ahubwo ihutire kumusaba imbabazi. Wikwikanyiza ngo ntibyaguturutseho ahubwo ihutire guhosha ikibazo bishobora kuzamura. Nta muntu utanezezwa no kubona uwamukoshereje amusabye imbabazi kabone n’ubwo byaba bigoye kumubabarira. Gusaba imbabazi akenshi bibohora uwakosherejwe ndetse n’uwakosheje.

8. Nkunda uburyo utekereza

Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye cyangwa inama aguha. Mwereke ko afite impano nyinshi kandi azi kuzikoresha neza, mwereke ko azi gukunda mbese umushimire ku bwa buri kimwe abasha gukora neza bizatuma nawe yongera kumva impamvu akwiye kudaheranwa n’agahinda ahubwo akabaho ngo akomeze gukora bya byiza ushima.

9. Ndakubaha

Kubahana ni iby’agaciro cyane hagati y’abakundana. Ereka umukunzi wawe ko umwubaha umuhe umwanya nawe agire icyo avuga ku byo muri gupanga. Ibi biramushimisha nk’uko nta n'undi muntu wakwishimira gupyinagazwa ngo ahore atekererezwa kuri buri kimwe.

10. Ijoro ryiza/umunsi mwiza

Ni byiza ko wereka umukunzi wawe ko umutekereza igihe cyose. Niba bwije mwifurize kuramuka amahoro cyangwa niba bukeye umwifurize umunsi mwiza. Byashoboka ko muri bugire umunsi uhuze ntimubashe kuganira hagati mu munsi ariko nibura jya umuha ubutumwa bugufi umwereke ko uko byamera kose umuzirikana.

Igihe cyose umuntu ari mu bihe bikomeye ni byiza ko abona umuba hafi akamwereka ko atari wenyine kandi ko adakwiye guheranwa n’agahinda. Ingaruka zizaba nke kuruta wa wundi wahuye n’ikibazo akifungirana ahantu ha wenyine agakomeza kubunza imitima no gutekereza bigiye kure akenshi akaba yanatekereza nabi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AkarizaEmerine2 months ago
    kwihanganakugiraumutimaukomeye
  • uwingabiremarielouise073@gmail.com1 month ago
    Ndagukunda biramenyerewe arko wagirango ntibifite imbaraga kuko ababibwiwe solo babigiriramo imigisha
  • Nisengwe1 month ago
    Turabashimira kubwubufasha muduha mukutugezaho ibitekerezo byingenzi byumwihariko murukundo





Inyarwanda BACKGROUND