RFL
Kigali

"Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo #Kwibuka26" -Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2020 11:39
0


Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ibihe u Rwanda n’Isi birimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus bidashobora gukoma mu nkokora ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Perezida Kagame yabivuze atangiza icyumweru cy’icyunamo mu ijambo ryatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Isi iri mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye kubera Icyorezo cya Coronavirus cyiyugarije ariko ko u Rwanda rudashobora kureka kuza inshingano zo #Kwibuka26 no gukomeza abarokotse Jenoside.

Yavuze ati "Ariko ibihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo Kwibuka no guha icyubahiro aho twabuze, no gukomeza abarokotse hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa”.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi hibukwa amahano Abanyarwanda banyuzemo, ibyo umuntu yatakaje ku giti cye ndetse n’igihugu. Avuga urubyiruko n’abazakurikiraho bazakomeza kwigishwa ibyabaye ku Rwanda ndetse n’amasomo yavuyemo.

Yavuze ko aya masomo ashyirwa mu bikorwa kugira ngo azagirire benshi akamaro. Ati “Ibyo byose twize mu mateka yacu, ni ibikomeza ubumwe bwacu. Birimo agaciro ku buyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abenegihugu.”

Kagame avuga ko Abanyarwanda bamenye gukorera hamwe mu rwego rwo kubaka ejo heza hazaza habereye Abanyarwanda bose. Yavuze ko gushyira hamwe no kudatezuka kw’Abanyarwanda kuzakomeza gufasha igihugu kunyura mu bibazo bitandukanye birimo n’iki cyorezo.

Umukuru w’Igihugu avuga ko abatuye Isi bahuriye kuri byinshi ku buryo ‘ubuzima bwacu ari urusobe’. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu kugira ngo iyi Isi irusheho kuba nziza

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda rwinjiye “muri cya gihe buri mwaka aho bigorana kuvuga neza icyo umuntu atekereza n’ikiri ku mutima”.

Uyu munsi mu Rwanda no hirya no hino ku Isi hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibikorwa byo #Kwibuka26 bizakorwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. 

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda n'Isi birimo bidashobora gukoma mu nkokora #Kwibuka ku nshuro ya 26






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND