RFL
Kigali

#Kwibuka26: Senderi Hit yakoze indirimbo ivuga uko Abatutsi barohwaga mu cyobo cya Kiziguro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2020 10:25
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata u Rwanda rwifatanyije n'amahanga Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.



Ibikorwa byo Kwibuka bizabera mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe. Ibiganiro byateguwe bizanyuzwa kuri Radio, Televiziyo, imbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Umuhanzi Senderi Hit usanzwe ufite indirimbo nyinshi zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Kizugiro ku cyobo”. 

Yayikoreye abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Gakoni muri Kiziguro ahahoze hitwa Komini Murambi ubu ni mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Senderi Hit yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye gukora iyi ndirimbo mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus kigera mu Rwanda. 

Yavuze ko yanzuye kuyikora nyuma y’uko ahawe ubuhamya n’abacitse ku icumi b’i Gakoni na Kiziguro.

Muri iyi ndirimbo avugamo ko abishe Abatutsi i Kiziguro bari barihaye amazina agaragaza umugambi wa Jenoside.  

Senderi avugamo abitwaga “Interamwete”- Bari abagore b'abicanyi bari bashinzwe kwica Abatutsi bakanabacuza ibyo bambaye.

Uyu muhanzi ati “…Hari nk’Abatutsi biciwe i Gakoni bajugunywaga muri Muhazi bikozwe n’izo ‘Nteramwete’. 

Muri iyi ndirimbo kandi avugamo abitwaga “Impuzamugambi”- Aba bari bashinzwe guhiga bukware umututsi wese urugo ku rundi, aho bishe abo muri Murambi bose.

Hari kandi ‘Interahamwe’ z’i Gakoni na Kiziguro zari zishinzwe kwica umututsi wese aho bari bahungiye kuri za Kiliziya no ku mashuri uwo batajugunye muri Muhazi bakamujyana mu cyobo Kiziguro, dore ko Abatutsi benshi bari bavuye imihanda yose bagiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bakajugunywa muri icyo cyobo cy’iruhande rw’iyo Kiliziya. 

Senderi aririmba agaragaza ko iki cyobo kibitse imibiri y’Abatutsi aho umuntu areba ntaheze amaso. Hari nk’aho aririmba agira ati “Segura abacu neza n’ubwo cyituriza turagikunda kuko kitubikiye abacu. Cyobo tukuzaniye indabyo zihumura neza ngo uduhere abacu.”

Senderi Hit yasohoye amashusho y'indirimbo ivuga uko Abatutsi bishwe barohwa mu cyobo cya Kiziguro

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KIZIGURO KU CYOBO" YA SENDERI HIT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND