RFL
Kigali

COVID-19: Abanyarwanda baba muri Amerika bari gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye bo mu Rwanda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/04/2020 1:55
0


The United States Rwandan Community Abroad (USRCA) ihuriro rigizwe n’abanyarwanda ba muri Amerika, kuri ubu riri gukusanga amafaranga yo kugoboka abaturage badafite ibiribwa bari hano mu Rwanda muri iki gihe cya Covid-19.



Kanda hano usure urubuga ruri gukoreshwa mu gufasha

Muri iyi minsiIsi yose iri mu gihe cy'idindira ry’ubukungu bitewe na Coronavirus imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 74. Abantu benshi biganjemo abakoraga nk’abanyabiraka ubu ubuzima babayeho nabi muri iyi minsi ari nayo ibihugu binyuranye byashyizeho gahunda yo kubafasha. Mu bihugu byatangije iki gikorwa harimo n'u Rwanda.

Ni muri urwo rwego Ihuriro ry'abanyarwanda baba muri Amerika mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe Isi yose yugarijwe na Covid-19, bateguye Igikorwa cy'urukundo cyunganira Leta cyo gufasha imiryango idafite amikoro yo mu Rwanda. Kuri ubu iri huriro ririmo gukusanya inkunga yo gufasha imiryango itishoboye.

Nk'uko bigaragara ku rubuga rurimo gukoreshwa hakusanywa iyi nkunga, iki gikorwa cyatangiye kuwa 30/03/2020. Kuri ubu imirimo yo gukusanya inkunga irarimbanije kuko intego nyamukuru igeze kuri 30.65%. Umuyobozi w'iri huriro John Musiine yabwiye Inyarwanda.com ko bizeye ko iki gikorwa kizagenda neza kuko abantu bari kukishimira cyane. Soma amakuru yose y'igikorwa.

John Musiine yagize ati ”Ubuvandimwe bugaragara iyo bigeze ahakomeye”. Yunzemo ko iri huriro ahagarariye ry’abanyarwanda na bo bumvise bagomba gutera ingabo mu bitugu leta y’u Rwanda muri iki gihe gikomeye aho Isi irimo kurwana n’icyorezo cya Covid-19.

Magingo aya iri huriro rimaze kugeza ku mafaranga angana n'ibihumbi 30 by'amadorali y'Amerika ($30,650) ariko intego ni ukugira angana n'ibihumbi 100 by'amadorali y'Amerika ($100,000). Aya mafaranga $30,000 amaze kuboneka mu gihe kingana n’iminsi umunani gusa iki gikorwa kimaze gitangiye.

Nkuko uhagarariye iri huriro abitangaza, igihe aya mafaranga azaba amaze kugera ku mubare ukenewe, azaba afitwe n'umubitsi w'iri huriro nyuma bakorane na leta y’u Rwanda mu gufasha imiryango irimo kubaho nabi muri iyi minsi ibikorwa byahagaze kubera icyorezo cya Covid-19. Kanda hano nawe wifatanye n'aba banyarwanda muri iki gikorwa cy'urukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND