RFL
Kigali

Abagore: Ibyo wakora muri gahunda ya 'Guma Mu Rugo' umugabo wawe ntaguharurukwe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:6/04/2020 16:02
0


Muri iyi minsi icyorezo cya Corona virus cyazanye ibintu bitandukanye birimo n’ibishobora gusenya umubano w’abakundana. Muri iki gihe abantu bari mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo, twateguriye abagore ibintu bakora kugira ngo ntibahararukwe n'abagabo babo.



Muri ibi harimo nko kuba abantu bose bari kuguma mu rugo ndetse n’abasanzwe bafite imirimo imwe n’imwe yarahagaze abandi bakomeza kuyikorera mu rugo. Ibi byatumye abashakanye ubusanzwe bashoboraga guhura bavuye mu kazi bakumburanye, ubu basigaye birirwana ndetse hari n’impungenge ko bashobora guharurukwana kubera kuguma bari kumwe kenshi.

Emma Claudine, umuhanga mu by’imibanire y’abakundana avuga ko hari uburyo umugore ashobora kwitwara bikamubera amahirwe yo kurushaho gukundwa no kwitabwaho n’umugabo we. Ibi ngo bishobora gutuma yongera kukubonana bwa bwiza yagukundiye kera. Agaragaza bimwe mu byo umugore yakora muri iyi minsi akaguma kugaragara neza imbere y’umugabo we biriranwa.

1. Igire mwiza

Ubusanzwe hari uburyo umugore yirirwaga mu rugo ugasanga ateze ibitambaro, akenyeye ibitenge rimwe na rimwe binasa nabi kubera kubijyana mu gikoni kenshi ariko muri ibi bihe ukwiye kwiyambura ubushwambagara. Ubu umugore yiriranwa n’umugabo we, si byiza ko umugabo ahora amubona muri bya byenda bibi kuko ubu aba ari wowe ahanze amaso ndetse akaba akeneye kukubonana wa mucyo ajya abona hirya no hino iyo yajyaga agenda. 

Byuka ukarabe woye gutegereza kuza kubikora bwije, wambare neza, nunajya mu gikoni umenye ko urenzaho umwambaro w’igikoni ariko nuvamo uwukuremo ureke umugabo wawe akomeze akurebe uko utambuka abone uwo mucyo atajyaga abona umwanya wo kureba.

2. Kwimakiya

Hari igihe umugabo agufuhira akagira ibyo akubuza birimo no kwisiga ibirungo kuko aba afite impungenge ko igihe uri aho atari abandi bashobora kukureba. Iki rero nicyo gihe cyo kuba wakwisiga neza ndetse ugakora na bimwe yari yarakubujije. Iki gihe iyo agiye kukubaza impamvu umwereka ko nta wundi uri bukurebe kuko uri kuguma mu rugo. 

Ibi bituma yongera akakureba ndetse akanamenya uko waba usa igihe wakoze bimwe yakubujije. Anamenya kandi uko nawe usa akaba yabona ko urenze no kuri bamwe yabibonanaga akabona ni beza. Iyo wiriwe usa nabi bituma ashobora kuguhunza amaso ndetse akanumva arambiwe kwiriranwa n’umuntu usa nawe.

3. Ambara neza

Birashoboka ko wajyaga utinya kwambara mini kuko uri mu bantu badakeneye kureba uburanga bwawe ariko iki ni cyo gihe cyo kwisanzura ku mugabo wawe kuko ni wowe ahanze ijisho. Nimwe muri mu rugo, nta bashyitsi, ntarujya n’uruza mwiyereke neza. Ushobora kuba wakaraba ukambara ikanzu yawe nziza mbere yo kujya kumeza ku buryo muri bumare gufungura mukicarana mureba televisiyo. 

Umugabo wawe ashobora kuba yabonaga abandi aribo bambaye neza kuko yafashe igihe cyo kubareba ariko ubu ni wowe ahanze ijisho kuko nta handi ajya. Ibi bishobora gutuma yongera kubona ko yambaye ikirezi atajyaga amenya ko cyera.

4. Kumuganiriza ibyo ashaka

Niba umugabo ateruye ikiganiro, erekeza mu murongo ashaka woye gutuma ikiganiro murimo gikurura ubushyamirane. Mutege amatwi bibabere umwanya wo kongera kuganira kuri bya bihe byanyu byatambutse.

5. Igihe muganira murebe mu maso

Kuba mwarebana mu maso muri ibi bihe bishobora kongera kugarura bya bihe mwahoze murebana akana ko mujisho. Ubusanzwe kurebana mu maso kw’abakundana bivubura imisemburo y’urukundo ishobora no kongera umwuka w’urukundo mwari mufitanye. Iki rero ni igihe kiza cyo kongera kwitegereza umukunzi wawe mwajyaga muhura mujya kuryama bitewe n’akazi kenshi.

6. Hindura uburyo muteka umugabo abone ko uhari

Ubusanzwe abantu bajyaga bazindukira mu mirimo ugasanga ibyo mu rugo birimo no guteka byahariwe umukozi ariko ubu ni cyo gihe ngo umugabo abone itandukaniro ko hari umugore we wirirwa mu rugo. Hindura imitekere, ubyitondere, ibirungo n’ubwoko bw’amafunguro yategurwaga n’umukozi bigaragare ko hari impinduka. Abenshi murabizi ko abagabo bataryoherwa n’ibiryo byateguwe n’abakozi kuruta ibyateguwe n’abagore babo.

7. Hindura imitegurire yo mu rugo isuku yiyongere

Niba hari ibitabaga ku murongo bitewe no kutaboneka mu rugo kenshi, ni cyo gihe ngo umugabo abone ko hari impinduka. Ubusanzwe inzira zikigendwa, hari ubwo umugabo yamaraga amasaha make mu rugo nko muri wikendi yatangira kubona akavuyo, urusaku rw’abana, intonganya hagati y’umugore n’umukozi agahita areba aho yigira ngo bubanze bwire. Ariko nushyira ibintu ku murongo, bizatuma abona kandi yishimire kuba muri kumwe kuruta uko yajya abona ko kuba muri urwo rugo ubwabyo biteye stress.

Emma Claudine avuga ko ibi bitekerezo ari rusange ariko umuntu ubwe ashobora kongeraho n’ibindi byinshi bitewe n’ibyo abona umugabo we akunda cyangwa n’imiterere y’urugo rwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND