RFL
Kigali

#Kwibuka26: Ntazinda Marcel na Jules Sentore bakoze umuvugo bise “Nyiramubande”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2020 15:41
0


Mu gihe kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi, abasizi n’abandi batangiye gusohora ibihangano bizifashishwa muri iki gihe n’ikizaza.



Mu ijoro ry’iki Cyumweru umunyarwanda ukunda kandi ukomeye ku muco w’Abanyarwanda Ntazinda Marcel yafatanyije n’umuhanzi Jules Sentore, bakora umuvugo bise “Nyiramubande”. 

Uyu muvugo ufite iminota itandatu n’amasegonda mirongo itanu n’atatu (6:53’). Ufite umukinnyi w’Imena witwa Bagabo Alex wafatanyije na Ntazinda Marcel gukina ubutumwa buherekejwe n’amagambo.

Mu buryo bw’amajwi (Audio), watunganyijwe na Producer MadeBeat. Ni mu gihe amashusho yayobowe na Jean Pierre Mazimpaka. Uyu muvugo wubakiye ku ijwi ryatabazaga, ijwi ryatabaye ndetse n’ijwi ry’igihango ku gihugu.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Ntazinda Marcel, yavuze ko yanditse uyu muvugo agira ngo atange ubutumwa buzafasha muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. 

Yavuze ko atari ubuhamya bwe yavuze muri uyu muvugo, ati “Cyakora wanditse mu buryo ushobora guhura n’ubuzima abantu benshi twanyuzemo mu gihe cya Jenoside”.

Ntazinda usanzwe ari umwanditsi n’umushakashatsi ku mateka cyane y’u Rwanda, yavuze ko yahisemo gufatanya na Jules Sentore muri uyu muvugo kuko ari umuhanzi akunda kandi ufite ubuhanga. 

Ati “Jules Sentore nkunda ijwi rye by’umwihariko, nkanakunda uko akora injyana gakondo mu buhanzi bwe.”

Avuga ko mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 26, abahanzi nk’abantu bagira ijwi ryumvikana cyane kubera akenshi uburyo baba bakunzwe banakurikirwa na benshi basabwa gutambutsa ubutumwa bukomeza imitima y’Abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu.

Yasabye kandi abahanzi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Leta. Ati “Nk’abandi Banyarwanda bose kandi abahanzi nabasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta yashyizweho mu buryo bwo Kwibuka binajyanye n’ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.” 

Ntazinda Marcel asanzwe ari umukozi mu kigo gishinzwe guhererakanya amakuru ku myenda (Transunion Rwanda) yahoze yitwa CRB Credit Reference Bureau.

Asanzwe afite imivugo myinshi yagiye akora muri gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuwa 07 Mata 2011 yavuze umuvugo witwa “Ihurizo” mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro, hari n’undi yakoze witwa “Imfumbyi”.

Ntazinda yanakinnye mu makinamico nk’iyitwa “Impano n’Impamba”.  Yanditse kandi indirimbo “1/4 cy’Ikinyejana” umuhanzi Jules Sentore yasohoye umwaka ushize.

Ntazinda Marcel wanditse umuvugo "Nyiramubande" yavuze ko uzafasha benshi muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Jules Sentore yafatanyije na Ntazinda Marcel bakora umuvugo bise "Nyiramubande"

KANDA HANO UREBE UMUVUGO "NYIRAMUBANDE" WA NTAZINDA MARCEL NA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND