Ikipe aya Manchester City yo mu Bwongereza yatangiye gukora perereza kuri myugariro wayo, Kyle Walker, ushinjwa gutegura akanakora ikirori cy’ubusambanyi ‘Sex Party’, muri ibi bihe abantu bose bategetswe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ku
wa Kabiri tariki ya 31 Mata, Kyle Walker ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri
Manchester City, we n’inshuti ye, batumiye mu rugo abakobwa babiri kugira ngo
bishimishe.
Kyle
Walker, yatumiye umusore w’inshuti ye n’abakobwa 2 ubundi bakora ikirori cy’ubusambanyi
kandi binyuranyije n’amategeko y’ikipe akinira ya Manchester City ndetse nay’igihugu
cy’u Bwongereza yo kwiha akato muri ibi bihe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya
Coronavirus.
Louise
McNamara wiga muri Kaminuza ya Metropolitan mu Mujyi wa Manchester, ni umwe mu
bahamagajwe muri ibi birori, yavuze ko umuyobozi w’aho akora mu kigo gishinzwe
kurindira umutekano abantu bakomeye aho
bagiye, ari we wamubwiye ko bafite umukiliya.
Yavuze
ko we na mugenzi we bageze mu nzu ya Kyle Walker bakirwa n’inshuti y’uwo
mukinnyi, nyuma bakorana nabo imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’amasaha atatu bahabwa
ama-pound 2200.
Louise
yavuze ko atari azi Kyle Walker nubwo hari amafoto yamufashe. Mugenzi we ngo ni
we wamubwiye ko uyu mugabo akina umupira w’amaguru. Aba batashye saa munani zo
mu rukerera.
Icyababaje
abantu benshi n’uburyo uyu mukinnyi
yabyutse ashishikariza abantu kuguma mu rugo kugira ngo batandura Covid-19 we
yaraye mu busambanyi.
Ku
mugoroba wo ku wa Gatandatu, Kyle Walker w’imyaka 29, yasabye imbabazi avuga ko
yicuza ibyo yakoze kuko bidakwiye.
Yagize
ati "Ndumva aho mpagaze nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga
wakabaye ubera abandi urugero. Ni ku bw’iyo mpamvu nshaka gusaba imbabazi
umuryango wanjye, inshuti, ikipe yanjye, abafana n’abandi bantu bose kuko
narabatengushye”.
Mu
itangazo iyi kipe akinira yashyize hanze, yagize iti "Manchester City FC
yamenye inkuru yanditswe mu Kinyamakuru ku buzima bwihariye bwa Kyle Walker ku
bijyanye no kutubahiriza amategeko yo kuguma mu ngo yashyizweho n’Ubwami bw’u
Bwongereza ndetse n’ibijyanye no gusiga intera hagati y’umuntu n’abandi”.
"Abakinnyi
b’umupira w’amaguru ni ba bandebereho ku Isi yose, kandi abakozi bacu
n’abakinnyi bakomeje gushyigikira imbaraga zidasanzwe z’inzego z’ubuzima mu
guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu buryo bwose dushoboye. Imyitwarire ya Kyle
itandukanye n’ibyo bikorwa”.
“Twababajwe
no kumva ibyo ashinjwa, twumvise ibyo Kyle yatangaje kandi yasabiye imbabazi
ndetse mu minsi iri imbere azakurikiranwa n’inzego zishinzwe imyitwarire mu
ikipe”.
Walker ashobora gufatirwa ibihano bikomeye cyane
TANGA IGITECYEREZO