RFL
Kigali

COVID-19: Israel Mbonyi yatunguye imiryango 10 itishoboye ayiha ubufasha bw'ibyo kurya-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2020 12:21
0


Israel Mbonyi uri ku gasongero k'abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yakoze igikorwa cy'urukundo yifatanya n'imiryango itishoboye ibayeho nabi muri iyi minsi yo ku 'Guma Mu Rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.



Tariki 04/05/2020 Israel Mbonyi hamwe na bamwe mu bagize 12 Stones Foundation basuye batunguye imiryango 10 itishoboye yo mu mujyi wa Kigali bayiha ibyo kurya birimo; umuceri, amavuta, ibikoresho by'isuku n'ibindi by'ibanze. Imiryango basuye yakozwe ku mutima n'iki gikorwa na cyane ko batunguwe kuko bajyaga kubona bakabona Mbonyi arabasuye.

Israel Mbonyi yabahaga ubufasha akanabasaba gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus barushaho gukaraba intoki kenshi kandi neza ndetse bakubahiriza n'andi mabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima. Yahamagariye abandi bantu banyuranye buri umwe uko yifite kugira umuturanyi cyangwa undi utishoboye abera umugisha muri iki gihe kitoroheye benshi.


Israel Mbonyi yabwiye INYARWANDA ko abantu yafashije harimo abo we na 12 Stones Foundation bari basanzwe bazi ndetse n'abo barangiwe ko batishoboye. Ati "Nta kidasanzwe twagendeyeho. Bamwe twari dusanzwe tuzi ko bakeneye ubufasha, abandi babaturangiye". Yavuze ko yatekereje iki gikorwa kubera benshi babayeho nabi muri iyi minsi Isi yugarijwe na Covid-19, asanga nk'umukozi w'Imana hari icyo yakora akagira abo abera umugisha.

Mbonyi ati "Nk'uko mubizi muri iyi minsi hateye icyorezo cya coronavirus kandi cyagize ingaruka zitari nziza ku bantu benshi hano mu Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange. Ni muri urwo rwego twebwe nk'abakozi b'Imana, nk'abantu bahamagariwe kuririmbira Imana, twatekereje kuba twagira icyo dukora muri ibi bihe. Mfatanyije n'inshuti zanjye nkeya, nabashije kuganira nabo, twatekereje ko hari icyo twakora, twumva ko twagira ibyo dusangira na bamwe mu bantu bari muri twebwe yaba abaturanyi yaba abavandimwe,..

Niba harimo umuntu umwe muri mwebwe wabasha kugira nawe icyo yakora nahere ku muturanyi we, ahere ku muvandimwe we udafite icyo arya amugabanyirize kuri bike afite mu nzu kugira ngo twese dusangire turebe ko tuzava muri ibi bihe amahoro. Ndahamagarira buri muntu wese ngo gire icyo akora muri ibi bihe". Yanavuze ko uwifuza gufatanya na 12 Stones Foundation mu bikorwa by'urukundo, ahawe ikaze. Yahamagara nimero: 0788880842".


Bimwe mu byo kurya n'ibikoresho Israel Mbonyi yatanze

Nyuma y'iki gikorwa, Israel Mbonyi yabwiye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ko buri umwe akwiriye kubaza umuturanyi we amakuru akagira icyo amukorera igihe asanze akeneye ubufasha. Yahaye umukoro abandi bahanzi bagenzi be bibumbiye mu itsinda All Gospel Today by'umwihariko Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, Patient Bizimana, Nkomezi Prosper na Serge Iyamuremye. 


Israel Mbonyi yasabye buri muntu kugira icyo akorera umuturanyi we

ISRAEL MBONYI YATANZE INZU YA 5M FRW YUBAKIYE UMURYANGO UTISHOBOYE ANAWUGABIRA INKA-AMAFOTO+VIDEO

Si ubwa mbere Israel Mbonyi na 12 Stones Foundation bakoze igikorwa cy'urukundo kuko mu 2018, uyu muhanzi yubakiye inzu nziza umuryango utishoboye ndetse anawugabira inka. Ni inzu ifite agaciro ka Miliyoni 5 z'amanyarwanda Yanasuye abakecuru b'intwaza arabahumuriza anabaha ubufasha. Israel Mbonyi akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ku murasaba, Yankuyeho urubanza, Hari impamvu, Sinzibagirwa, Hari ubuzima, Ibihe, Mbwira, Karame, Nturi wenyine n'izindi.


Ubwo Mbonyi yaguraga ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku yahaye abatishoboye

REBA HANO INCAMAKE Y'IGIKORWA CY'URUKUNDO ISRAEL MBONYI YAKOZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND