RFL
Kigali

Tanasha Donna yatunze urutoki Nyina wa Diamond nk’imwe mu mbarutso zo kwahukana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/04/2020 8:54
0


Ni nyuma y’igihe Tanasha Donna wari umugore wa Diamond Platnumz yahukanye agasubira iwabo ku ivuko muri Kenya, uyu mugore kuva yagenda ntahwema kuvugana n’itangazamakuru uburyo yarabanye n’umugabo we Diamond Platnumz , yaje no kugaruka kuri Nyirabukwe Sandra wari waramufashe nk’umukozi we.



Uyu mugore ,Tanasha Donna  ahamya ko yisanze mu bihe bishya ubwo yagera muri Tanzania, yahuye n’imigenzo n'imigenzo itandukanye, imyizerere  n’ibindi yumvaga bitajyanye n’ubuzima bwe nkuko ibitangazamakuru birimo ghafla bibitangaza.


Tanasha ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya , avuga ko kandi yabonye atajyanye n’abatanzaniya kubera imico yabo.ahanini Tanasha anakomoza ko Afurika isa naho atandukanye nayo mu mico ngo kuko yize mu Bubiligi kugira ahakura impamyabumenyi ya kaminuza.

Tanash Icyakora, ubuzima bwaramugoye muri Tanzaniya hamwe na nyirabukwe, Sandra Dangote wari witeze ko akanguka akamutekera kandi abona Nyirabukwe atari umukecuru ushaje cyane warebera ibintu byose.


 Mu magambo ya Tanasha  ati”Natangaga byose. Rimwe na rimwe, nacirwa urubanza rwinshi kuko ntabwo ndi umugore  usanzwe w’umuco wa Tanzaniya. Ntabwo nguma mu rugo, kubyuka no guteka. Nkunda guteka ariko niba nshobora gukora akazi  kuki atagakora tugasaranganya? Nahuye n'inzitizi nyinshi”.

Tanasha ahamya ko gukundana na Diamond Platnumz ari nk’irushanwa ry’urukundo ryatuma itsindwa dore ko gutsinda urwo rugamba rwo kumukunda utabishobora nagato, gusa akomeza ashimangirako yamukundaga by’agahebuzo.Donna ahurutse kumvikana atangaza ko nanone yananiwe kwihangana uburyo Diamond Platnumz akorana n’amashitani ibintu atari kwihanganira , bityo yahukanana n’umwana bari bamaze kubyarana.


Tanasha Donna atunga agatoki nyirabukwe mu mbarutso yo kwahukana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND