RFL
Kigali

Ihuriro rya murandasi y’Icyiciro cya gatanu (5G) n’icyorezo cya coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/04/2020 11:52
0


Benshi bafite amakenga y'uko murandasi ya 5G yaba yarakoreshejwe mu gukwirakwiza icyorezo cya coronavirus! Ese imijyana yitwa electromagnetic wave itwara murandasi y’icyiciro cya 5 yabasha gutwara iyi virusi? Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho isano riri hagati ya 5G na Coronavirus.



Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus hari amakuru abantu bagenda bumva cyangwa basoma harimo ay'ukuri n'avuga ibinyoma ndetse rimwe na rimwe ugasanga ay'ibinyoma ari yo abantu bahaye agaciro kurusha ay'ukuri kuko ikinyoma kihuta kurusha ukuri.

Ese imikorere ya 5G yaba hari aho ihuriye n'ikwirakwira rya covid-19?

5G ni murandasi yavugishije Isi amagambo menshi ndetse iteza ihangana rikomeye hagati y’ibihugu bibiri by’ibikomerezwa ari byo u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byanatumye benshi bakeka ko ariyo ntandaro y’umwuka mubi wagaragaye hagati y'ibi bihugu mu mwaka ushize wa 2019 aho byakozanyijeho ndetse bigasibanira amayira mu bijyanye n’ubucuruzi.  

Ubu inkuru twakwita igihuha ni uko benshi bari kwibeshyako iyi murandasi ishobora kuba yarakoreshejwe mu gukwirakwiza coronavirus dore ko mu bihugu byari byaratangiye gukoresha iyi murandasi ariho Covid-19 iri kwibasira bikomeye.

Umuyobozi w’ibitaro byo mu Bwongereza byitwa NHS England Medical “Stephen Powis” wakoze ubusesenguzi kuri iri geregezwa yavuze ko nta hantu na hamwe internet ishobora guhurira n’imikorere ya virus.   

Imvugo ndetse n’imizi y’iki gihuha kiri kuzenguruka mu bantu

Iki gihuha cyavugaga ko ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi ya 5G ryifitemo imijyan a(signals) ikoreshwa n'iyi murandasi ishobora gutwara virus. Ubundi iyi mijyana itwarwa na Radio wave (utujyana dutanga murandasi). Hari n’abavuga ko iyi murandasi ishobora gutwara virus binyuze muri ubu buryo kugira ngo signals ziba kuri iyi murandasi zikoreshwe mu guhanahana coronavirus binyuze muri izi signals.

Iki gihuha cyafashe intera bwa mbere binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu ntangiriro z’uyu mwaka aho hasakajwe bwa mbere amashusho yerekana imikorere ya zino signals zitwara covid-19 bivugwa ko ziba zirangajwe imbere na 5G, hakaba hari gihamya y'uko aya mashusho (video) yakorewe muri AmeriKa.

Ibintu bibiri byibazwaga na benshi ku mikorere ya 5G bigatuma bavuga ko ishobora kuba ari yo ntandaro ya Covid-19:

1.      5G ifite ngo ubushobozi bwo kwica abasirikare b’umubiri ikaba ari yo ndandaro yo kwinjirirwa k'umubiri wa muntu na virus

2.      Birakekwa ko ikoranabuhanga rya 5G rishobora kuba ryakoreshwa mu gutwara virusi

Dr Simon Clarke inzobere muri 'Cellular microbiology' kuri “University of Reading”; yaravuze ati ”inkuru y'uko 5G yaca ingufu imikorere y’ubwirinzi bw’umubiri ni ikinyoma gishingiye ku bujiji rwose”. Iyi nzobere yunzemo igira iti ”Ibyatera abasirikare bawe gucika intege harimo kuba wananiza umubiri wawe cyane ndetse no kurya nabi. Ibi ni byo bintu bizwi byaca intege ubwirinzi bw’umubiri”.

Ku bijyane na 5G yavuze ko nta kintu yateza mu mubiri w’umuntu gusa mu gihe yaba ikoranye radio waves zifite imbaraga zateza ubushyuhe mu mubiri ariko iziri muri 5G ntabwo zifite ubuhambaye. Ni ukuvuga mu gihe radio wave zabaye nyinshi zangiza imitekerereze ya muntu bityo bikagira ingaruka no kubwirinzi bw’umubiri. Hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe kuri 5G imbaraga izi radio wave ikoranye ni nke cyane.

Nk'uko tubibona ku ifoto ntabwo 5G iri 'Ionized';

Ikintu kiba ionized mu gihe hari imbaraga cyakiriye cyangwa gihombye mu rwego rwo gutuma kigira ubushobozi burenze. Mu butabire (Chemistry) bavuga ko habaho ionization igihe hari ikintu bongereye cyangwa bakuye kuri elements runaka ikagira imbaraga zituma igira ubushobozi bwo gukomera kurusha uko yari imeze mbere (stable).

Tugarutse ku ruhande rwo kuri 5G biragaragara ko iri non-ionized akaba ari yo mpamvu nta mbaraga zo kwangiza ikintu na kimwe ku buzima bwa muntu kuko ifite electromagnetic spectrum nke.

Nk'uko bitangazwa n’inzobere akaba n’umwarimu wa Paediatrics muri Kaminuza ya Bristol avuga ko ubushobozi bwa signals za 5G iba ifite zigera ku mubiri w’umuntu ziri hasi y'izo izuba rifite cyangwa ibyuma bya Scanners banyuzamo abantu kwa muganga.

Uyu mugabo yavuze ko virusi ndetse na Radio wave zitanga internet zikanashoboza abantu gukoresha telefone, nta hantu na hamwe bihuriye. Yahise avuga ko bafite virus muri za laboratwari zabo ariko ngo ntabwo yumva ahantu imikoranire ya virus na murandasi yahurira. Yanzuye ko abavuga ibi ntaho bataniye n’umuntu wafata irindazi n’icyondo akabigereranya.

Ubusanzwe virus ikurira mu kinyabuzima cyose cyane cyane inyamaswa ndetse n’abantu. Iyi Covid-19 kuyandura nta yindi nzira uSibye kuba wahura n'uyirwaye. Kugeza ubu inzobere nyinshi zagiye zivuga ko ntaho 5G ihuriye na Covid-19.

Abacuruzi n’abantu bakurikira Politike bavuga ko iyi virus yaba yarakozwe ku bw'akagambane gashingiye kuri iyi murandasi benshi batanatinya kwita ipfundo ry’iki kiza kimeze nk'aho ari n'intambara ya 3 Isi iri kurwana. Abavuga ko Covid-19 na 5G bifitanye isano, nta gihamya ihari bafite akaba ari yo mpamvu ari igihuha cyitadafatika.  


Tags:
#5G




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND