RFL
Kigali

Amateka y’ikibaya cy’Urupfu 'Death Valley'

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:7/04/2020 1:38
0


Isi ni umubumbe utuweho kandi ukabaho byinshi. Mu iremwa ryayo, isi yagize ibice bitandukanye haba mu miterere no mu buso aho usanga igice kimwe kinini gikonja kurusha ikindi naho ikindi gishyuha cyangwa kimwe ari kinini ikindi kikaba gito. Muri iyi nkuru tugiye kubabwira ku kibaya cy’urupfu hamwe mu hantu hateye akaga cyane ku Isi.



Ikibaya cy'Urupfu ni ikibaya cyigizwe n’ubutayu igice kinini ku mupaka wa Californiya na Nevada ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kikaba kirangwamo ubushyuhe bukabije. Iki kibaya kizwiho kuba ari muri kimwe mu duce dushyuha cyane kurusha utundi twose ku Isi aho kigira ubushyuhe buri hejuru ya degree celcius (500) kandi iki kibaya kigwamo imvura iri ku kigero cya sentimetero (2cm) kugera kuri sentimetero (5cm).


Mu Burasirazuba bwo hagati ndetse no muri Afurika ni ho dusanga ubutayu bushobora kugira ubushyuhe buyingayinga ubwo muri iki kibaya cy’Urupfu. Ariko ibi bishoboka gusa mu gihe hari kuva izuba ryinshi gusa. Kano gace gafite umwihariko w'uko gakunda gushyuha cyane mu kwezi kwa Nyakanga nk'uko byagiye bigaragara mu bushakashatsi bwahakorewe. 

Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Nyakanga 1913, Ikigo cy’Amerika gishinzwe ikirere cyanditse ko cyapimye ubushyuhe bwo hejuru buri ku gipimo cya degre celcius 56.7° C mu gace ka Furnace Creek gaherereye muri iki kibaya cy’urupfu. Ubu bukaba ari bwo bushyuhe bukabije bwabayeyo ku Isi mu mateka ya muntu kuva yabaho.

Na none mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2018 hongeye gupimwa ibipimo by’ubushyuhe mu gihe kingana n’iminsi ine basanga ijoro ryaho rigira impuza ndengo y’ubushyuhe bungana na 42.22oC, naho amanywa akagira ubushyuhe buri ku kigero kingana na 52.22 oC.

Wakwibaza uti izina ikibaya cy’Urupfu ryaturutse he?

Hagati y’Umwaka w’1849-1850, itsinda ry’abimukira ubwo ryageragezaga kwimuka ryaje kuyoba ryisanga muri kino kibaya. Muri uko kuhagera bahasanze ubukonje bwinshi batangira gushaka uburyo bahikura ariko bakibigerageza abantu bamwe bahise batangira kwicwa n’ubukonje.

Mu gushaka aho babashyingura hemejwe ko bashyingurwa muri iki kibaya bapfiriyemo. Aba bimukira baje kuvanwa hano na bagenzi babo babiri bari abasikuti, maze ubwo bari bageze ku musozi wo hakurya y’ikibaya basubiza amaso inyuma bareba mu kibaya baravuga bati “Urabeho, kibaya cy’urupfu”, ikibaya gihita gitangira kwitwa gutyo kuva icyo gihe.

Ibintu bitangaje muri iki kibaya cy’Urupfu

1.Ikibaya cy'Urupfu ni cyo gice kiri ku butumburuke bwo hasi cyane muri Amerika ya ruguru, aho kiri ku bipimo bya metero 86 munsi y’inyanja.

2.Ntiwabasha guhangana n’ ubushyuhe buba muri iki kibaya.

3.Amwe mu mabuye manini aba muri iki kibaya agenda ku giti cyayo ntakiyajyanye.

4.Muri kino kibaya, iyo witonze neza ugatega amatwi wumva umucanga waho umeze nk'uri kuririmba.

5.Muri kino kibaya habonekamo amafi.

Src: traveltriangle.com, www.doi.gov






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND