RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya stroke yambuye ubuzima Dj Miller

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/04/2020 0:21
1


Kuwa 05 Mata 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Dj Miller umwe mu bari inkingi zifatizo muri muzika nyarwanda. Yahitanywe n’indwara ya Stroke ifata mu mutsi w’ubwonko. INYARWANDA tugiye kubagezaho byinshi kuri iyi ndwara, uko ufata, uko wayirinda ndetse n'icyo inzobere zitandukanye ziyivugaho.



Imitima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda ndetse n’inshuti n’abavandimwe babo kuri uyu wa 5 Mata 2020 saa sita n'iminota mirongo itatu z'amanywa (12:30pm), inkuru mbi y'urupfu rwa Karurangwa Virgil wamamaye nka Dj Miller yatashye mu mitima yabo. 

Dj Miller yakoraga akazi ko kuvanga imiziki ndetse akaba n’umuhanzi dore ko yari amaze iminsi atangiye kujya akora indirimbo. Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. urupfu rwe rwatunguranye runababaza benshi dore ko nta gihe kinini yari amaze arwaye, kandi yari akiri muto. 

Ubutumwa bwiganje ku mbuga nkoranyambaga z'abantu b'ibyamamare mu Rwanda n'abandi banyuranye ni ubwifuriza iruhuko ridashira nyakwigendera Dj Miller ndetse banifuriza umuryango we asize gukomera. Dj Miller asize umugore n’umwana umwe ufite amezi atanu. Yazize indwara y’uguturika kw’imitsi y’ubwoko izwi nka Stroke.

Ese Stroke ni indwara iteye ite?

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ‘Stroke’ ari indwara y’ubwonko ifata udutsi dutwara amaraso aho ducika kubera umubyima muto watwo utabasha gutwara amaraso menshi aba ashaka kunyuramo.

Urugero rufatika, tekereze ufashe nk'igitembo cyijyana amazi gikozwe n'ikintu kidakomeye noneho ukanyuzamo amazi menshi icyarimwe. Iki gitembo cyizahita giturika. Uku ni nako bijyenda kugira ngo umuntu arware iyi ndwara.

Kubera amaraso aba ari menshi kandi imitsi ari mito, imitsi ijyana amaraso mu bwonko ihita iturika noneho bigatuma amaraso ahita yivanga n’ubwonko.

Ikindi gishobora kubaho ni uko amaraso ashobora kuvura bigateza ikibazo ahantu yahagamye. Impamvu ni uko andi maraso atabona aho anyura bityo nayo akaba yasandara mu mutwe cyangwa tumwe mu tunyangingo dukora ya maraso tugahita duhagarara gukora.

Stroke ni indwara iri mu bwoko bubiri (Ischemic stroke&Hemorrhagic stroke). Ese butandukana gute?

-Umuntu arwara stroke iyo amaraso ajya mu bwonko afite umuvuduko mwinshi cyangwa ari menshi cyane, ku buryo imitsi iyajyana iba ari mito kandi itakwiyagura (Ischemic stroke). Imitsi igahita iturika bityo amaraso agasendera mu bice byose by'ubwonko.

-Ku rundi ruhande, stroke ishobora guterwa no kuvura kw'amaraso (Hemorrhagic stroke). Ni ukuvuga niba aya maraso atabasha kugenda, ahita abuza andi maraso gutembera bityo ikibazo kigahita gitangira kuba mu bwonko. Gusa hari n'ubundi bwoko ariko ubu bubiri ni bwo bukunze gufata abantu. Ubundi bwoko bw'iyi ndwara abantu bakunze kubuterwa n’impanuka runaka bakoze.

Ese ni abahe bantu iyi ndwara ikunda kwibasira?

-          Abantu barwayi indwara z’umutima

-          Diabete

-          Umuvuduko w’amaraso

-          Umuntu wabaswe n’itabi cyangwa umuntu unywa ikiyobyabwenge cya cocaine

-          Umuntu ufite umubyibuho ukabije

-          Kurya indyo utuzuye (kurya ibintu bidafite intunga mubiri cyangwa kurya nyinshi cyane)

-          Umuntu udakora siporo

-          Impanuka y’imodoka

Ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko urwaye Stroke

Ø  Kuribwa umutwe bidashira, kuba waruka bitungurunye

Ø  Guta ubwenge ukaba wakora ibintu utatekereje

Ø  Kumva hari ibice by’umubiri bidakora neza nka; amaboko, amaguru,..

Ø  Kuvuga bigutunguye utabiteguye cyangwa kumva bigoranye

Iyi ndwara akenshi umuntu uyirwaye ntabwo bikunze guhita bigaragara gusa nanone iyo bigaragaye uyirwaye agahita ajya kwa muganga irakira ariko ku bajya kwa muganga byararenze benshi bakunze guhita ibitaba Imana. 

Umuntu wayirwaye hari igihe avurwa agakira ariko agasigarana ibisigisigi byayo nko kwibuka bigoranye, kurwara ubumuga bwo kutumva cyanwa kutavuga kuko birumvikana niba hari imitsi yacitse ijyana ku gice runaka ntabwo iki gice cyakora neza.  

Nk'uko twabibonye iyi ndwara ifata bitandukanye, gusa akenshi iyo utinze kuyivuza ni ko igice cy’ubwonko kigenda cyangirika bityo bigatuma hafi ibice byose by’ubwonko byangirika cyane ari nako amahirwe yo guhitanwa nayo yiyongera cyangwa wayikira ugasanga hari ibice bitagikora.

Ni iki cy'ibanze umuntu yakora kugira ngo yirinde iyi ndwara

Akenshi iyi ndwara ifata umuntu bitewe n’ibintu byinshi ishingiyeho nk'uko twabisobanuye hujuru ko ikunda kwibasira; abarwayi ba za kanseri ndetse na diabete n’abandi bafite ibibazo by’imirire. 

Kuyirinda urasabwa kujya ukora siporo, kwirinda kunywa itabi, kwirinda ibintu birimo isukari ikabije ndetse no kunywa amazi menshi ashoboka nibura litiro 2 ku munsi, kwirinda umubyibuho ukabije no kwirinda ibiyobyabwenge. Ikindi ugomba gushyira imbere ni ukwihata ibiryo bibonekamo Vitamin C ikunze kuboneka mu mbuto ndetse n’imboga. 

Src: mayoclinic.org, medicalnewstoday.com, healthline.com, WHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo erineste 5 months ago
    Mwiriwe neza twizereko muramahoro Hari ikigo cyabany'AMERICA gukorera I Kigali mu mugi gifite Food supplements zivura iyi ndwara burundu Wabahamagara kuri+250784721024 bagufasha rwose kuko bavuye Mukuru wanjye





Inyarwanda BACKGROUND