RFL
Kigali

Christopher na Sat B mu bahanzi bari bafitanye imishinga y’indirimbo na Dj Miller witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2020 6:27
0


Sat B umuhanzi wo mu Burundi uri mu bakomeye mu karere ndetse na Muneza Christopher, bahishuye ko Dj Miller witabye Imana abasigiye agahinda kenshi na cyane ko bari bafitanye imishinga y’indirimbo bahuriyemo.



Karuranga Virgile waryubatse nka Dj Miller yitabye Imana kuri iki cyumweru saa sita n'iminota mirongo itatu (30) azize indwara ya Stroke nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Ni umunsi ukomereye benshi bazi Dj Miller n’abandi. 

Dj Miller yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro byitabiriwe Umwami Faisal (Yahageze ku wa kabiri w’icyumweru turi gusoza) biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Yasize umugore witwa Nigihozo Hope ndetse n’umwana witwa Shani bibarutse, kuwa 17 Ukwakira 2019. Ubukwe bw’abo bwabaye muri Kamena 2019.

Umuhanzi Christopher Muneza yahishuye ko Dj Miller yitabye Imana asize umushinga w’indirimbo bakoranye yatunganyijwe na Producer Davy Denko.

Yavuze ko iyi ndirimbo bombi bayikunze ndetse ko biteguraga kuyishyira hanze ariko ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 bahisemo kuyisubika.

Christopher yavuze ko telefoni ya nyuma ya Dj Miller aheruka yamubwiraga ko nyuma yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatira amashusho iyi ndirimbo hanyuma bayisohore. 

Uyu muhanzi yavuze ko Dj Miller yakoze imirimo myinshi akiri ku Isi kandi ko agiye ikimukeneye.

Yavuze ko ari mu gahinda gakomeye amushimira ku bw’indirimbo yakoze ndetse n’uruhare rwe mu kwamamaza indirimbo z’abahanzi batandukanye ubwo yazicurangaga mu tubari, utubyiniro n’ahandi. 

Ni mu gihe umuhanzi w’umurundi Sat B Satura yavuze ko hari umushinga munini w’indirimbo yari afitanye na Dj Miller amwifuriza kuruhuka amahoro.

Sat B ati “Ugiye mbere y’uko turangiza umushinga munini twari dufitanye. Uruhukire mu mahoro.” 

Producer Davyd Denko yabwiye INYARWANDA, ko Dj Miller muri Kamena 2020 yiteguraga gushyira hanze ‘EP’ y’indirimbo esheshatu yakoze ku giti cye.

Yavuze kandi ko yarambitse ibiganza ku mishinga y’indirimbo Dj Miller yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba, Peace Jolis, Passy Kizito n’abandi. 

Umuhanzi Peace Jolis wakoranye indirimbo ‘Belle’ ndetse na “1 Million C’est Quoi” na Dj Miller, yemereye INYARWANDA, ko hari indi ndirimbo yari yakoranye na Dj Miller ariko ko bizamusaba gutekereza kabiri mbere y’uko ayisohora.

Dj Miller kandi yari afite imishinga y’indirimbo muri Label ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music. 

-Dj Miller yakundaga imbwa ndetse yari kuzacuranga mu gitaramo kiswe ‘Kigali Dog Show’:

Dj Miller yari umwe mu basirimu bo mu Mujyi wa Kigali batunze imbwa.  

Nureba neza amafoto menshi yasohowe n’abantu batandukanye bamubwira iruhuko ridashira aramugaragaza ari kumwe n’imbwa.

Ibi bishimangira urukundo rudasanzwe yakundaga iri tungo. 

Mu bihe bitandukanye amafoto n’amashusho yasakazaga ku mbuga nkoranyambaga ze ntihaburagamo amugaragaza ari kumwe n’imbwa mu rugo, mu muhanda azitembereza ndetse anazigaburira.

Ibi bishobora kuba ari byo byatumye atoranywa nk’umu-Dj wihariye mu gitaramo ‘Kigali Dog Show’.  

Iki gitaramo kizaba kuwa 27 Kamena 2020 bizaba ari ubwa mbere cyibaye, aho kizabera kuri Ineza Garden.

Ibi byasembuye benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagafata ifoto ye bakayihuza n’ifoto iranga igitaramo bakibaza bati ‘Dj Miller azacurangira imbwa mu gitaramo cyazo’, abandi bati ‘Imbwa zizumva umuziki uzacurangwa na Dj Miller’, Dj Miller azasusurutsa imbwa’ n’ibindi byinshi byagiye bisetsa abantu. 

Kuwa 07 Werurwe 2020, Dj Miller yari yavuze ko azacurangira abantu bazitabira iki gitaramo n’abakunzi b’imbwa atari imbwa azacurangira nk’uko abantu bakomeje kubiteramo urwenya.

Mu bihe bitandukanye Dj Miller nawe yagiye agaragaza ko yiteguye gususurutsa iki gitaramo cy’imbwa cyane ko yavugaga ko ari itungo akunda kandi rifite akamaro kanini mu rugo.

Dj Miller yakundaga imbwa cyane ndetse yari kuzacuranga mu gitaramo cyiswe "Kigali Dog Show"

Umuhanzi Christopher yavuze ko we na Dj Miller biteguraga gukora amashusho y'indirimbo bakoranye

Sat B yavuze ko yari afitanye umushinga munini na Dj Miller witabye Imana kuri iki cyumweru

Dj Miller yitabye Imana azize indwara ya 'stroke'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BELLE' DJ MILLER YAKORANYE NA PEACE NDETSE NA URBAN BOYS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND