RFL
Kigali

Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Dj Miller usize ibigwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2020 19:20
0


Urupfu rutwara abasore, inkumi, amajigija n’ibikwerere- Urupfu ruragapfa rupfakare”-Ni amagambo yaririmbwe n’umuhanzi w’umunyabigwi Byumvuhore Jean Baptiste mu ndirimbo ye yise “Urupfu”.



Ni imwe mu ndirimbo zaririmbwe ku rupfu zumvikanisha akababaro, amarira n’agahinda kadashira urupufu rusiga mu muryango, inshuti n’abavandimwe…

Byumvuhore we arusabira igihano cyo gupfa-Akarenzaho utabona aho uruhungira ku Isi.

Korali Ambassadors of Christ nyuma yo gufasha bamwe mu baririmbyi bayo baguye mu mpanuka bakoze indirimbo bise “Kuki wabyemeye”, hari aho baririmba bagira bati “Kuki wabyemeye Mana nyagasani iby’akababaro nk’ibi,”

Nifashishije aya magambo kuko ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru hasakaye inkuru y’akababaro ivuga ko Karuranga Virgile waryubatse nka Dj Miller yitabye Imana azize indwara ya Stroke nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe.

Ni umunsi ukomereye benshi bazi Dj Miller n’abandi. Dj Miller yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro byitabiriwe Umwami Faisal (Yahageze ku wa kabiri w’icyumweru turi gusoza) biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Mu minsi ibiri ishize abo bavuganaga kuri telefoni yababwiraga ko yatangiye koroherwa, ko yiteguye gusubira mu rugo.

Dj Miller yasize umugore witwa Nigihozo Hope ndetse n’umwana witwa Shani bibarutse, kuwa 17 Ukwakira 2019. Ubukwe bw’abo bwabaye muri Kamena 2019.

1.Ibyo wamenya kuri Dj Miller witabye Imana:

Dj Miller yavutse mu 1991, yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.

Ni umwe mu bashinze itsinda rya Dream Team Djs yari ahuriyemo n’abandi ba-Djs barimo Karim, Toxxxyk, Dj Marnaud ndetse niwe wari umuyobozi.

Iri tsinda rya Dream Team Djs ryashinzwe mu 2013. Yakuranye urukundo rw’umuziki ndetse akumva arashaka kuba umwe mu bavanga umuziki.

Ageze mu mashuri yisumbuye yakajije umurego rimwe na rimwe agakunda kujya hanze y’ikigo kuko yumvaga ashaka kujya kureba aho bavanga umuziki.

Mu 2012 yahuye na Dj Karim amwerekera uko bacuranga, urugendo rutangira uko. Mu 2017 yabwiye TNT, ko yinjiye muri uyu mwuga urimo aba-Djs bacye ariko ko wagiye waguka ugira benshi bawitabira.

2.Ukuboko kwe kwaryohereje benshi mu banyabirori:

Dj Miller yacuranze mu magana y’ibitaramo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’ahandi afatanyije na bagenzi be hose agasururutsa ababaga bamuhanze ijisho banamuteze ugutwi.

Yari umwe mu ba Dj b’ikiragano gishya u Rwanda rwari rufite. Mu kwezi kumwe yabaga afite urutonde rw’ibitaramo agomba gucurangamo ndetse agateguza abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Atangira urugendo rw’umuziki yatanze ibyishimo mu gitaramo ngaruka mwaka Rock Events, Waka Warrior yo mu 2015, Umuhango wo Kwita Izina wabaye mu 2015, igitaramo giha ikaze umwaka mushya…

Dj Miller kandi yavanze umuziki mu gitaramo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryamurikiyemo Album mu 2016, anacuranga mu gitaramo cyiswe ‘Jameson Connects Rwanda Party’.

Yacuranze mu gitaramo cya Mr Eazi, Davido, Patoranking, Davido, Simi n’abandi. Bimushyira ku rutonde rw’aba-Dj bacuranze mu bitaramo bikomeye kandi bagashyira abafana mu kirere.

3.Dj Miller asize akoze indirimbo zakunzwe cyane:

Ingano ye n’ijwi rye ryatumaga benshi badakura ijisho ku mashusho y’indirimbo yabaga asohoye. Byarenze gukorana n’abahanzi ahubwo baba inshuti bitanga umusaruro w’indirimbo zanogeye amatwi ya benshi.

Mu Ugushyingo 2019 yasohoye amashusho y’indirimbo “Belle” yakoranye n’itsinda rya Urban Boys ndetse n’umuhanzi Peace Jolis.

Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko umushinga w’iyi ndirimbo yawutangiye mbere y’uko akora ubukwe ariko aza kuwusubukura nyuma yo kurushinga.

Iyi ndirimbo yabanjirijwe n’indiirmbo “Iri Joro” yakoranye na Knowless, Dream Boys ndetse na Riderman. Ni imwe mu ndirimbo zamufunguriye amarembo mu muziki birenga gusa kuba azwi nka Dj Miller.

Yakoze kandi indirimbo ‘Stamina’ n’umuhanzi Social Mula. Mu Ugushyingo 2019, yabwiye INYARWANDA, ko gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye yabibonyemo umusaruro kuko byamwaguriye umubare w’abafana ndetse ko indirimbo zagize akamaro muri sosiyete.

4.Dj Miller, umunyarwenya watunguranye mu ntangiriro z’uyu mwaka:

Mu mezi ashize Dj Miller yagiranye ikiganiro na Yago TV Show, aho yavuzemo birambuye iby’urugendo rwe rwo kuba Dj, ubuzima bwe, ubw’urugo n’ibindi.

Yavuzemo ko mu kizamini kibanziriza icya Leta cy’amashuri abanza yabaye uwa nyuma mu Karere ka Kicuriko.

Amashusho y’amasegonda make avuga ibi yanyuze benshi bayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga. Dj Miller yavuze kandi ko atajya anywa igikoma kuko ashyuha amatwi.

Yabivuga adaseka, ubona mu isura atuje- Ababonye aya mashusho na n’ubu baracyayabitse nk’urwibutso.

6.Ibyamamare byashavujwe n’urupfu rwe:

Dj Miller asize agahinda mu ba-Djs bakoranye, abahanzi, abategura ibitaramo n’abandi bagiye bahuzwa n’uyu murimo yari amazemo hafi imyaka irenga itanu. Yari umugabo wayobotswe n’ibyo kurya, uhorana inweri ku mutwe, uzi kwambara akajyanisha.

Umuhanzi The Ben ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “Uruhukire mu mahoro muvandimwe. Biragoye kubyakira. Yunganiwe n’umunyarwenya Nkusi Arthur wagize ati “Ni umunsi w’agahinda.”

Umuhanzikazi Nirere Shanel ati “Umutima urashengutse. Dj Miller uruhukire mu mahoro. Nifatanyije n’umuryango wawe ndetse n’umwana. Umuryango we n’inshuti ze ndakomeza kubazirikana mu isengesho.”

Umuhanzi Davis D w’indirimbo ‘Dede’ yarengeje Miliyoni 1 kuri Youtube, yavuze ati “tuzahora tukwibuka Dj Miller’.

Nemeye Platini we yifashishije ifoto iranga indirimbo “Iri joro ni Bae” irimo Knowless, Riderman, maze agira ati “Dj Miller yatuvuyemo”.

Naason Solist wapfushije Ise mu minsi ishize, we yagize ati “Imana imwakire mubayo”.

Miss Uwase Vanessa, yavuze “Iyo nza kumenya ko uzagenda mba naraguhobereye cyane. Sinibuka neza igihe mperukira kurira, ndababaye. Ruhukira mu mahoro muvandimwe. Umuryango wawe ndawuzirikana mu masengesho yanjye.”

Miss Akaliza Hope yavuze ko ari inkuru y’akababaro yatashye mu muryango nyarwanda yifuriza iruhuko ridashira Dj Miller.

Umuhanzi Yvan Buravan, yavuze ko Dj Miller yari umwe mu bahanga kandi ko yari umuvandimwe we bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko Dj Miller yari umugabo ukunda guseka kandi ugira umutima mwiza- Yamwifurije iruhuko ridashira avuga ko yifatanyije n’umuryango we ndetse na Dream Team muri ibi bihe bitoroshye.

Umuhanzikazi Ciney Aisha yavuze ko atarakira inkuru y’incamugongo nk’iyi.

Umunyamideli Kaneza Lynka Amanda, yavuze ko buri muntu wese afite ubwoba bwo gupfa ariko ngo kuri iyi nshuro we ubwoba bwashize. Yavuze ko buri muntu akwiye kuba kuri iyi Isi akora ibikorwa byiza bimucira inzira mu ijuru kuko ‘turi abashyitsi ku Isi’.

Uyu mukobwa yafashe mu mugongo Nigihozo Hope [Umugore wa Dj Miller] avuga ko akomeza kumusabira.

Umuhanzi Igor Mabano yasohoye amafoto ane amugaragaza ari kumwe na Dj Miller yamutahiye ubukwe n’andi, maze agira ati “Ugiye kare muvandimwe ntakindi navuga. Umugore wawe n’umwana Shani Imana ibakomeze muri ibi bihe.”

Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa we yavuze ati “Imana imwakire mu bwami bwayo.”

Nizzo Muhammed ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ati “Imana nyagasani dusenga twiringira igutuze mubayo. Umuhanzikazi Butera Knowless we yagize ati “Kugeza igihe tuzongera kubonana nshuti yanjye Dj Miller.”

Umunyamideli Kate Bashabe, yerekanye ifoto ari kumwe na Dj Miller, maze agira ati “Nimumbwire ko ibyo numva atari ukuri. Ntabwo yapfa. Nsinshobora kubyemera.”

Umuhanzi Andy Bumuntu yashimye Dj Miller ku bw’akazi gakomeye yakoze mu ruganda rw’umuziki.  Mr Kagame amwifuriza iruhuko ridashira asaba Imana gukomeza umuryango we.

Senderi Hit yasabye Imana guhumuriza umuryango wa Dj Miller muri ibi bihe. Ni mu gihe Peace Jolis bakoranye indirimbo yavuze ko abuze umuvandimwe kandi ko azahora amwibuka ibihe n’ibihe.

Danny Vumbi yavuze ko yabanje kwiyumvisha ko urupfu rwa Dj Miller ari igihugu ariko ‘ntakundi niyiruhukire amahoro’.

Umuhanzi Lil G we yavuze ko yahuye na Dj Miller mu 2007 bamwita ‘Ice V’ nyuma aza kwitwa Dj Miller. Yavuze ko mu gihe yari amaze mu ruganda rw’umuziki yakoze byinshi byiza azibukirwa. Yihanganishije umugore we ndetse n’umwana amusigiye.

Mu bandi bavuze ku rupfu rwa Dj Miller barimo Miss Teta Sandra, Miss Ingabire Habibah, Social Mula, Shaddy Boo, Tizzo [Active], David Bayingana, Aristide Gahunzire.

Patycope, Plaisir Muzogeye, Jules Sentore, Jay Polly, Nina [Charly&Nina], Meddy Saleh, Gabiro Guitar, Oda Paccy, Queen Cha, Charly [Charly&Nina], Gahongayire n’abandi.

Uhereye ibumoso: Dj Toxxxyk, Dj Miller na Dj Marnaud-Inshuti z'akadasohoka bari bahuriye muri Dream Team

Dj Miller imbere y'ibyuma yubakiyeho izina mu gihe cy'imyaka irenga itanu

Itsinda rya Urban Boys ndetse na Peace Jolis bashimye Dj Miller ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda, bamwifuriza iruhuko ridashira

Dj Miller asize umwana n'umugore barushinze muri Kamena 2019

Kate Bashabe yavuze ko atorohewe no kwakira inkuru y'uko Dj Miller yitabye Imana

Dj Miller yakundaga imbwa cyane

Social Mula yavuze ko Dj Miller azibukwa ibihe n'ibihe

Mu bihe bitandukanye Dj Miller yatanze ibyishimo ku banyabirori

Umuhanzi Lil G yavuze ko yahuye na Dj Miller mu 2007

Umuhanzi Emmy ati 'Imana iguhe iruhuko ridashira muvandimwe".

Umuhanzikazi Allioni yavuze ko atarakira inkuru y'uko Miller yitabye Imana kuri iki cyumweru

Igor Mabano na Nel Ngabo bafashe mu mugongo umuryango wa Dj Miller





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND