RFL
Kigali

Dj Miller yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2020 13:44
0


Karuranga Virgile {DJ Mille Dj Miller} wari umaze kugira izina rikomeye mu bavanga umuziki (Djs) yitabye Imana, kuri iki cyumweru tariki 05/04/2020 azize uburwayi.



Iyi nkuru ibabaje yamenyekanye ahagana saa Sita z'amanywa kuri iki cyumweru. Dj Miller yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yari amazemo icyumweru. Amakuru atangazwa n’abo mu muryango we avuga ko yari amaze icyumweru mu bitaro arwaye indwara yitwa ‘Stroke’.

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Dj Miller asize umugore Nigihozo Hope n’umwana bibarutse kuwa 17 Ukwakira 2019. Ubukwe bwabo bwabaye muri Kamena 2019.


Dj Miller yitabye Imana azize uburwayi

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND