Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, asanga bigoye ko Leta yagira icyo ifasha amakipe mu gihe ubukungu butifashe neza muri ibi bihe Isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatandatu Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yasabye Leta y’u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe bikomeye.
Nta
gihe kinini yaciyeho, umuyobozi muri Leta, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima umuyobozi wa Rayon Sports ndetse n’andi makipe afite
icyo gitekerezo.
Kuri
we asanga bigoranye cyane muri iyi minsi ko Leta yagira icyo ifasha amakipe,
ahubwo atangaza ko kuri we abona icyiza ari uko abaterankunga n’abafana
bagoboka amakipe.
Yagize
ati "Muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza, biragoye ko Leta
yakwishyura imishahara y’abakozi b’ibigo byigenga batagihembwa kubera ibura
ry’akazi, harimo n’abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru. Icyakorwa ni uko
amakipe, abaterankunga n’abafana bafatanya mu kuziba icyo cyuho".
Nta
gushidikanya Rayon Sports kimwe n’andi makipe menshi ku isi, azagirwaho
ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, by’umwihariko mu guhemba abakozi bayo
kandi amarushanwa n’indi mikino bibafasha guhemba byarahagaze.
Igisubizo cya Amb. Nduhungirehe ku busabe bwa Perezida wa Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO