RFL
Kigali

Umukobwa wa Floyd Mayweather yatawe muri yombi azira gukomeretsa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/04/2020 9:47
0


Umukobwa wa Floyd Mayweather, Iyanna, yatawe muri yombi azira icyaha cyo gukomeretsa n’intwaro agambiriye kwica nubwo we ahakana icyaha cyo gushaka kwambura ubuzima umuntu.



Kuri ubu Iyanna Mayweather ari muri gereza ya Harris County ya Houston nyuma yo gufatwa saa 1h30 za mugitondo. Abashinzwe umutekano baganira  na TMZ, bavuga ko uwahohotewe  Jacobs yari iwe igihe Iyanna yahageraga akabwira uyu mugore, Lapattra Lashai Jacobs amagambo atari meza.

Image: Iyanna Mayweather in a 2018 Twitter photo. (via Twitter)

Iyannya  yagiranye impaka na Jacobs mu gikoni, aho Iyanna yari afite ibyuma 2. Jacobs yerekeje kuri Iyanna maze Iyanna amuteka icyuma, Abapolisi bamushinja kimwe mu byuma.

 Jacobs yabwiye abapolisi ko atigeze yumva igikomere cya mbere ariko nyuma avuga ko Iyanna yamuteye  icyuma cya kabiri, yongera kumutera n’icyagatatu.

Jacobs yaje kugwa hasi  kubera kubura imbaraga  aza kujyanywa  mu bitaro.Uyu mukobwa wa Floyd Mayweather ,Iyanna yabwiye abapolisi  ko yenderejwe  na Jacobs  akamukurura imisatsi ashaka kumugirira nabi ariko kwitabara akamutera icyuma bikino.


Floyd Mayweather ni icyamamare mu iteramakofe

Iyanna yinjiye muri muzika mu gihe, Floyd Mayweathe, ni icyamamare ku Isi, yamamaye mu mikino y’itera makofe, Iyanna Mayweather  ni umwe mu bana 4 b’iki cyamamare Floyd Mayweather.


 Abana  ba Floyd Mayweather   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND