Umukobwa wa Floyd Mayweather, Iyanna, yatawe muri yombi azira icyaha cyo gukomeretsa n’intwaro agambiriye kwica nubwo we ahakana icyaha cyo gushaka kwambura ubuzima umuntu.
Kuri ubu Iyanna Mayweather ari muri gereza ya Harris
County ya Houston nyuma yo gufatwa saa 1h30 za mugitondo. Abashinzwe umutekano
baganira na TMZ, bavuga ko uwahohotewe Jacobs yari iwe igihe Iyanna yahageraga
akabwira uyu mugore, Lapattra Lashai Jacobs amagambo atari meza.
Iyannya yagiranye
impaka na Jacobs mu gikoni, aho Iyanna yari afite ibyuma 2. Jacobs yerekeje
kuri Iyanna maze Iyanna amuteka icyuma, Abapolisi bamushinja kimwe mu byuma.
Jacobs yabwiye
abapolisi ko atigeze yumva igikomere cya mbere ariko nyuma avuga ko Iyanna
yamuteye icyuma cya kabiri, yongera
kumutera n’icyagatatu.
Jacobs yaje kugwa hasi
kubera kubura imbaraga aza
kujyanywa mu bitaro.Uyu mukobwa wa Floyd
Mayweather ,Iyanna yabwiye abapolisi ko
yenderejwe na Jacobs akamukurura imisatsi ashaka kumugirira nabi
ariko kwitabara akamutera icyuma bikino.
Floyd Mayweather ni icyamamare mu iteramakofe
Iyanna yinjiye muri muzika mu gihe, Floyd Mayweathe, ni icyamamare ku Isi, yamamaye mu mikino y’itera makofe, Iyanna Mayweather ni umwe mu bana 4 b’iki cyamamare Floyd Mayweather.
TANGA IGITECYEREZO