Umunsi wibutsa byinshi kuri bamwe, nta munsi utagira amateka aba yarawuranze ,yaba amabi cyangwa ameza mu bihugu bitandukanye.Tariki ya 5 Mata ni umunsi wa 95 mu minsi igize umwaka,hasigaye iminsi 270 umwaka ukagera ku musozo
Bimwe
mu bintu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1792:
Bwa mbere, Perezida wa USA George Washington yakoresheje ububasha buzwi kwizina
rya droit de Veto.
1896:
Imikino ya Olimpiki yatangiye kuba ku mugaragaro mu Mujyi wa Athenes mu
Bugereki.
1942:
Mu ntambara ya kabiri y’isi,Ubuyapani bwagabye igitero i Colombo muri
Sri-Lanka.
1955:
Winston Churchill yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihugu cy’Ubwongereza.
1956:
Fidel Castro yatangije intambara yo gukuraho uwari Perezida wa Cuba, Fulgencio
Batista. Uyu Fidel Alejandro Castro Ruz yavutse tariki 13 Nyakanga 1926, niwe
watangije impinduramatwara ya gikomunisite muri Cuba.
Yabaye
minisitiri w’intebe wa Cuba guhera 1959 kugera 1976, nyuma aza kuba Perezida wa
Cuba kugeza mu mwaka wa 2008 muri Gashyantare.
1992:
Muri Thailand General Suchinda Kraprayoon yabaye Perezida w’igihugu.
1999:
Abantu babiri bakomoka muri Libiya bakekwaho kuba barahanuye indege Pan Am
flight 103 yahanuwe mu w’1988. Bashyikirijwe urukiko mpuzamahanga rw’i La Haye.
Abavutse kuri iyi tariki
1900:Spencer
Tracy, Umukinnyi w’ikirangiriye wa Filime muri Amerika.
1900:Curt Bois, U ukinnyi wa Filime w’umudage.
1901”Chester
Bowles, Umudipolomat akaba n’umwambasaderi w’amerika.
1901:Melvyn
Dougas ,Umukinnyi wa Filime w’Amerika.
1901:Doggie
Julian , Umukinnyi w’umunyamerika wakinaga imikino itandukanye , harimo
;umupira w’amaguru , Basketball, Baseball, akaba n’umutoza
1903:Marion
Ave, umukinnyi wa filime w’umunyamerika
1976: Simone Inzaghi, Umukinnyi w’ikirangirire muri
ruhago, ukomoka mu Butaliyali,
2000:Ayush
Makesh Khedekar, Umukinnyi wa Filime w’Umuhinde.
Abatabarutse
kuri iyi Tariki
1697:Charles XI,Umwami wa Sweden
1992:Sam
Walton , Umushoramari wari ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, yashinze,
Walmart.
1993, Divva
Bharti, Umukinnyi wa Filime w’Umuhinde,
1994:Kurt
Cobain, Umuhanzi w’Umunyamerika, wanigishaga Gitari.
2006:Gene Pitney, Umuhanzi w’umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO