RFL
Kigali

Coronavirus: Robot ziri kwifashishwa mu guhangana n’abasohoka mu ngo zabo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:4/04/2020 22:54
0


Mu kurwanya icyorezo kimaze kwibasira benshi ku isi cya Coronovirus igihugu cya Tuniziya cyo cyahisemo gukoresha Robot. Iyi Robot ikaba yoherejwe mu murwa mukuru wa Tuniziya kugira ngo harusheho kugenzurwa niba koko abaturage bari kuguma mu ngo nk'uko byasabwe n’igihugu cya Tuniziya.



Tuniziya ni igihugu giherereye mu Majyaruguru ya Afurika kikaba kimaze kwibasirwa na Coronovirus dore ko abagera kuri 14 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo mu gihe abagera kuri 436 bamaze kwandura iyi ndwara.

Ushobora kwibaza uti ese kuki bahisemo gukoresha Robot mu gucunga abasohoka?

Mu busanzwe bimenyerewe ko Police ari yo igenzura abasohoka mu buryo bwo kwirinda ko Coronavirus yakomeza gukwirakwira mu baturage. Muri Tuniziya iki ni icyumweru cya kabiri barimo cya guma mu rugo nk'uko n’ahandi henshi biri gukorwa mu buryo bwo kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza gukwirakwira mu bantu benshi.

Byaje gutungurana ubwo mu gihugu cya Tuniziya batangazaga ko bagiye kujya bakoresha Robot mu kugenzura abantu basohoka hanze y'ingo zabo aho gukoresha Police nk'uko bisanzwe. Ibi byakozwe mu buryo bwo kwirinda ko Police yajya ihura n'abantu hakaba habaho guwirakwiza iyi ndwara ya Coronavirus.

Ese iyi Robot ikora ite?

Iyi Robot ikora nk’intasi. Mu gihe ikubonye usohoka cyangwa ugendagenda mu muhanda irakwegera ikakubaza impamvu uri kugendagenda. Ahasigaye ikakubaza ibyangombwa bigaragaza aho ugiye birimo irangamuntu ndetse n’impapuro z'icyo ukora. Iyo irangije irabigenzura. Ibi ibikora kugira ngo irebe ko uri mu bemerewe gusohoka nk'uko amategeko abigenga. Abamerewe gusohoka harimo abaganga ndetse n’abandi batanga izindi serivise zo gufasha abaturage mu kubona ibyo kurya nk’abacuruzi b'ibiribwa.

Bigenda bite kugira ngo iyi robot itange amakuru y’ahantu hose mu murwa mukuru?

Nk'uko ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru kibitangaza, abakoze iyi Robot birinze gutangaza umubare wa Robot zakozwe ngo zifashishwe mu kugenzura abaturage bo mu murwa mukuru wa Tuniziya ndetse n’ibiciro bya Robot banze kubitangaza bavuga ko ari ibanga.

Iyi Robot yiswe P-Guard yakozwe n’ikigo cya Enova Robotics. Igizwe n’amapine 4 hamwe na Camera ndetse ikaba ikoresha na tekinoroji iyifasha mu gutahura urumuri bizwi nka Light detection mu ndimi z’Amahanga. Ikora nka Radar gusa yo ntikoresha ibyo tuzi mu ndimi z’Amahanga nka Radio waves ahubwo ikoresha urumuri

 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara amashusho kuri Facebook agaragaza inshingano z'iyi Robot zirimo gushyiraho ibihano k'uwashatse kurenga ku mabwiriza ya Leta.

Videwo nyinshi zimaze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zerekana abantu bahagarikwa n'iyi Robot ya PGuard. Umwe mu bagabo babajijwe n'iyi Robot niba azi neza ko ntawemerewe gusohoka, yayisubije agira ati "Ndashaka kugura itabi", maze Robot nayo iramusubiza iti: "Ni byiza kugura itabi, ariko wihute usubire mu rugo".

Ikoranabuhanga rya Robot ni ubwenge bw’ubukorikori (Artificial Intelligent) riri kugenda rikoreshwa muri ibi bihe bidasanzwe nk'uko byagaragaye mu Bushinwa, aho ryakoreshwaga mu kwica udukoko twa COVID-19 (disinfectant) hamwe n’indege zitagira abapilote mu guhashya Coronavirus.

Src:bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND