RFL
Kigali

Sadate Munyakazi arasaba Leta gufasha amakipe guhemba abakinnyi muri iki gihe cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/04/2020 17:27
0


Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, arasaba Leta gufasha amakipe guhemba abakinnyi muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byose by’imikino, bityo hakaba hari impungenge z’ubukene bushobora gusigwa n’ki cyorezo.



Mu Rwanda, Rayon Sports ni imwe mu makipe abeshejweho n’abafana bayo ndetse n’abaterankunga bayo, by’umwihariko amafaranga binjiza ku bibuga ku mikino iyi kipe iba yakiriye.

Birumvikana  Rayon Sports kimwe n’andi makipe menshi ku isi, azagirwaho ingaruka n’iki cyorezo, by’umwihariko mu guhemba abakozi bayo kandi amarushanwa n’indi mikino bibafasha guhemba byarahagaze.

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo asaba abakinnyi b’imikino itandukanye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate yatanze igitekerezo cye cyafasha amakipe yo mu Rwanda guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Mu gitekerezo cye Sadate yashimye ubutumwa bwa Minisitiri Munyangaju, agaragaza ko iki cyorezo gishobora kuzasiga ubukene mu bigo bitandukanye, ariko by’umwihariko mu makipe, akaba ariyo mpamvu yasabye Leta ko yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe bikomeye.

Rayon Sports kandi ikomeje gukusanya amafaranga yo kuyifasha aturutse mu bafana, aho kugeza ubu abakunzi bayo banyuze kuri telephone bamaze gukusanya 4,192,090 Frws, mu gihe angana na 2,145,000 Frws, amaze gukusanwa  binyuze mu matsinda y’abafana.


Igitekerezo cya Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate


Sadate asanga Leta y'u Rwanda ikwiye kugoboka amakipe kugira ngo ahembe abakinnyi muri iki gihe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND